Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwagaragarije itangazamakuru bamwe mu barwanyi ba FDLR bafashwe n’uyu mutwe barimo uwari Burugumesitiri Wungirije w’icyahoze ari Komini ya Kinyami muri Perefegitura ya Byumba.
Aba barwanyi beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022 ubwo ubuyobozi bwa M23 bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ryaba iryo muri Congo, mu karere ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma wari muri iki kiganiro, yerekanye aba barwanyi batanu (5) agenda anagaragaza aho bagiye bafatirwa.
Umwe muri aba bafashwe, yavuze ko yafatiwe mu gace ka Tongo, akaba yarakoraga mu bunyamabanga bwa General Omega uyoboye umutwe wa FDLR.
Yavuze ko akomoka mu cyahoze ari Gisenyi ahitwa muri Mutura akaba yabaga muri komandoma ya Maj General Omega.
Undi ni Premiere Sergent Marie Chanta ari na we mugore umwe muri aba berekanywe wavuze ko na we akomoka muri Gisenyi akaba yaragiye muri Congo mu 1997 ari na bwo yinjiye muri FDLR.
Undi ni Jacques Dieu Merci wafatiwe i Paris muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri FDLR-FOCA, na we akaba yarakoranaga na General Omega.
Undi mu beretswe itangazamakuru, ni uwahoze ashinzwe ubutasi bwose bwa FDLR wari n’umupasiteri.
Ubwo yivugaga, yagize ati “Nitwa Pasiteri Niyonzima Jean Damascene. Nahoze ndi assistant Bourgumestre muri Komini ya Kinyami muri Perefegitura ya Byumba.”
Uyu wagaragaraga ko asobanutse kubera imyambarire ye kuko yari yambaye kositimu ndetse na cravatte, yavuze ko yabaye Assistant Bourgumestre wa Komini ya Kinyami hagati y’ 1990 n’ 1994.
Umutwe wa M23 uvuga ko uyu Pasiteri Niyonzima Jean Damascene yari umuyobozi w’ubutasi bwa FDLR ndetse ko azi amakuru yose y’ibyakorwa n’uyu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM