Antony Blinken Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga ,yagize icyo avuga ku cyatuma umutwe wa M23 ushyira intwaro hasi ndetse ugasubira inyuma uva mu bice wigaruriye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamkuru ejo kuwa 15 Ukuboza 2022, mu nama y’iminsi itatu yahuzaga Abayobozi b’Afurika na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) ,antony Blinken yabajijwe ku birebana n’umutwe wa M23 n’icyatuma wemera gushyira intwaro hasi ukanava mu bice wigaruriye.
Yasubije ko kugirango ibyo bishoke, hagomba kubaho uruhare n’ubushake bw’ u Rwanda mu gusaba M23 gushyira intwaro hasi ikanasubira inyuma nk’uko yabisabwe.
Yakomeje avuga ko iki cyemezo kitareba umutwe wa M23 wonyine, ahubwo ko n’umutwe wa FDLR ugomba kubanza gushyira intwaro hasi ugataha mu Rwanda, kuko nabyo bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda.
Yagize ati:”Amaso yacu yerekeye ku Rwanda kugirango rusabe umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi no gusubira inyuma ukava mu bice wigaruriye nk’uko biteganywa n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda .
ntabwo ari M23 gusa ahubwo n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro igomba kubanza gushyira intwaro hasi ,iy’Abanyamahanga igataha mu bihu byayo, kuko nabyo bikubiye mu byemeranyijwe mu biganiro by’i Luanda muri Angola”
Antony Bilnken, yanongeye ko ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigihagaze ku cyifuzo cy’uko ikibazo Ubutegetsi bwa DRC bufitanye n’umutwe wa M23, cyakemuka binyuze mu biganiro kandi Abayobozi b’Abakarere k’Ibiyaga bigari n’Afurika muri Rusange bakabigiramo uruhare.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com