Igisirikare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, kivugako umutwe wa M23 uri gutegura ibitero bishobora kwibasira Teritwari ya Msisisi .
Mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za FARDC kuri uyu wa 17 Ukuboza 2022, rivuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze gusesera rwihishwa muri Teritwari ya Maisisi Intara ya Kivu y’Amajyaruvguru.
Muri iri tangazo, FARDC ikomeza ivuga ko itewe impungenge n’ikibazo cy’umutekano muke ushobora kujya aharindimuka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ,biturutse k’ukuba abarwanyi ba M23 bakomeje kurenga Teritwari ya Rutshuru bari basanzwe babarizwamo ,ubu bakaba bari gusesera mu tundi duce tugize intara ya Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Teritwari ya Masisi.
Si muri teritwari ya Masisis gusa ,kuko FARDC inavuga ko M23 yamaze gukwirakwiza abarwanyi bayo mu zindi Localite zigize Teritwari ya Nyiragongo.
FARDC ,komeza ivuga ko ikigaragara kandi giteye impungenege, ari uko umutwe wa M23 ushobora kuba uri gutegura kugaba ibitero muri Masisis na Nyiango, kugirango naho ihigarurire, ariko yongeraho ko yiteguye kurinda utwo duce kugirango tutagwa mu maboko ya M23.
HATEGEKIMANA CLAUDE
Rwandatribune.com