MONUSCO irashinjwa gutabara abarwanyi batandatu b’umutwe wa RUD-Urunana, bari bakomeretse ikabavana mu bitaro bya Nyamirima ikajya kubavurira i Goma. Muri aba barwanyi harimo uwafatanyije na Maj Gavana kugaba igitero i Kinigi mu Karere ka Musanze cyahitanye bamwe mu Banyarwanda.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Nyamirima, muri Gurupoma ya Binza, muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga ko mu masaha ya saa munani ari bwo indege ya MONUSCO yakuye abarwanyi 6 ba RUD-Urunana bari barembeye mu bitaro bya Nyamirima bajyanywa i Goma.
Bamwe muri abo ni Sgt Sinayi Clement wafatanyije na Maj Gavana kwica abaturage mu Murenge wa Kinigi, Sgt Gataraka n’abandi basirikare bato.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ikomeza ivuga ko nyuma y’igitero cyagabwe n’umutwe wa M23 ahitwa Nyabanira muri Gurupoma ya Binza Teritwari ya Rutshuru, benshi mu barwanyi babarizwaga mu mutwe wa CRAP bahasize ubuzima, abandi barakomereka, bivugwa ko hari n’umugore wataye umwana akizwa n’amaguru.
Umutwe wa RUD-Urunana ushamikiye ku ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rya FDU-Inkingi.
Iri shyaka rikaba ririmo benshi mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ryashinzwe na Ingabire Victoire waje gusimburwa na Kayumba Placide, muri iki gihe umuhuzabikorwa mu bya gisirikare ni Gen.Bgd Ntilikina Faustin.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM