Abayobozi bakuru b’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, bakomeje kwikanga ibitero by’umutwe wa M23 bigamije kubahitana.
Ni nyuma yaho kuwa 15 Ukuboza 2022,Umutwe w’abakomando ba M23 wishe Maj.Nshimiyimana Cassien uzwi nka “Gavana” Komanda mukuru wa RUD/Urunana mu gace ka Nyabanira ari kumwe n’abandi barwanyi icyenda bari bamurindiye umutekano.
Amakuru aturuka mu birindio bikuru bya FDLR na Rud-Urunana, avuga ko kuva aho Maj Nshiyimana Cassien Gavana yiciwe n’umutwe wa M23, kuri ubu Abayobozi bakuru b’iyi mitwe bari kurangwa n’igihunga gikabije kivanze n’ubwoba bwinshi, bibwira ko aribo M23 ishobora gukurikizaho.
Ibi, byatumye umutekano w’aba bayobozi b’iyi mitwe urushaho gukazwa ndetse abasirikare babarinda bakaba bongerewe bikuba inshuro ishatu ,mu rwego rwo kwirinda ko nabo bahitanwa n’umutwe wa M23 uri kubahigisha uruhindu.
RUD-Urunana, ni umutwe wiyomoye kuri FDLR kuko bahoze ari bamwe, ariko nyuma baza gushwana aribwo havugatse ikiswe” Rud-Urunana” ,bapfa amafaranga n’ikibazo cya Kiga-Nduga.
Kugeza ubu ariko, iyi mitwe ifitanye imikoranie ya hafi biturutse k’ukuba bose bafite umugambi umwe ariwo guhungabanaya umutekano w’u Rwanda.
Umutwe wa M23, urimo kubahiga bukware biturutse k’ukuba barivanze mu kibazo cy’Abanyekongo, bakaba barahisemo gufasha FARDC kurwanya M23 ndetse bakaba bafite uruhare runini mu bwicanyi n’ibikorwa by’urugomo bimaze igihe byibasiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com