Igirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, kiri kwigamba kwambura umutwe wa M23 uduce tune mui Teritwari ya Rutshuru twari tumaze iminsi twarigaruriwe n’umutwe wa M23.
Ni amakuru yasohotse mu binyamakuru bitandukanye bibogamiye k’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi birimo Radiyo Okapi.
Ibi binyamakuru, bivuga ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022, imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 muri Gurupoma ya Bishusha Teritwari ya Rutshuru.
Bikomeza bivuga ko amakuru aturuka mu gace ka Kicanga, avuga ko guhera saa munani z’ijoro, hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu muri Localite ya Chumba Gurupoma ya Bishusha ,mu birometero 20 uvuye muri Kicanga ndetse ko FARDC yabashije kwambura umutwe wa M23 uduce( Localites) tugera kuri tune tutavuzwe amazina ,duherereye muri Gurupoma ya Bishusha ho muri Teritwari ya Rutshuru Intara ya Kivu y’Amajyaruguru .
Usibye ibi binyamakuru birimo Radiyo Okapi byatangaje iyi nkuru, kugeza magingo aya Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC ntacyo buratangaza ku birebana n’iyi nkuru.
Twagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango agire icyo abivugaho, ariko dusanga telefone ye igendanwa itariho kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Mana ntiwemere ko M23 itsindwa naba banywarumogi. Ha M23 ubushishozi n’imbaraga zo guha isomo ariya mabandi ya faridese nimitwe iyishyigukiye.