Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda batuye muri Teritwari ya Masisi n’utundi duce tugize Teritwari ya Rutshuru tugenzurwa na FARDC , batwe impungenege na bariyeri bavuga ko aribo zashyiriweho.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi, avuga ko muri aka gace habarizwa bariyeri nyinshi zashinzwe na FARDC izindi zishyingwa n’umutwe wa Mai Mai Nyatura , Mai Mai APCLS n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR.
Izi bariyeri ,ngo ziri kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bazira ko bafite aho bahuriye n’umutwe wa M23.
Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri Masisisi na Rutshuru batashatse ko amazina yabo ajya hanze ku mpamvu z’umutekano wabo , babwiye isoko ya Rwandatribune iri utwo duce, ko iyo baguhagaritse bagasanga uri uwo mu bwoko bw’Abatusti , bahita bakwambura ibyo ufite byose, byaba ngombwa ugakubitwa nk’izakabwana cyangwa se ukaba wahasiga ubuzima.
Baragira bati:” Hano muri Rutshuru na Masisisi hari za bariye nyinshi ariko iyo witegereje usanga zarashyiriweho Abavuga ikinyarwanda b’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi. Iyo baguhagaritse bagasanga uri uwo mu bwoko bw’Abatusti ,bakunyaga utwo ufite twose, cyangwa se ugakubitwa hafi kukugira indembe. Hari na bicwa babashinja ko M23 ari bene wabo. izi bariyeri usanga zihagarikiwe n’imitwe ya Mai Mai Nyatura, APCLS ya Gen Guido n’abarwanyi ba FDLR bakorana na FARDC”
Si muri Teritwari ya Masisi gusa, kuko no muri Rutshuru ibice bikigenzurwa na Leta izo bariyeri zihari ku bwinshi.
Iki ni kimwe mu bibazo Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri Masisisi bari bayobwe na Dunia Bakarani, baheruka kugeza kuri Lt Gen Constant Ndima Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuwa 15 Ukuboza 2022, bamusaba ko ibyo bikorwa by’urugomo byahagarara amazi atararenga inkombe.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com