Ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye MONUSCO bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko hari imirimo itatu gusa basigaranye muri DRC kandi bakaba bagomba kuyikora bishimye.
Ibi byagarutswe ho n’umuyobozi wa MONUSCO Madame Bintou Keita ubwo yageragezaga gusobanura ko muri ubu butumwa basigaranye inshingano eshatu gusa arizo kurinda abaturage, PDDRCS ubu ni uburyo bwo kugarura amahoro no gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo babafasha gushyira intwaro hasi ikingi ni kuvugurura urwego rw’umutekano muri DRC, ibi bikaba ari ibikorwa bitatu MONUSCO yimirije imbere muri iyi minsi.
Nk’uko bikigaragara mubutumwa bwabo rero biragaragara ko bazafasha imitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi kandi bagasubizwa mu buzima busanzwe, gusa izi nshingano ntizije no naha gusa kuko bari basanzwe bazifite kuva bagera muri DRC.
Mu minsi yashize abaturage bihereje imihanda bamagana ubu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bavuga ko ntacyo bwabamariye bityo ko bugomba kuvaho bagasubira iwabo.
Umuhoza Yves