Ejo kuwa 20 Ukuboza 2022,Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kafashe umwanzuro wo gukuraho ibihano byari byarafatiwe DRC ku bijyanye no kugura intwaro.
Nyuma y’uyu mwanzuro, Ubutegetsi bwa DRC bwagaragaje ibyishimo bidasanzwe buvuga ko bugiye kugura intwaro nyinshi zizafasha FARDC guhangana n’Umutwe wa M23 ndetse ko ubu insinzi igiye kujya mu mabo yabo .
Ese hari ikizahinduka ku miterere y’urugamba?
Abakurikiraniye hafi ibikubiye mu myanzuro yari yafatiwe DRC ku bijyanye no kugura intwaro,bemeza ko DRC itigeze ikurirwaho kugura intwaro ahubwo ko yasabwe kujya ibanza kumenyeshya no kugaragariza intwaro bagiye kugura mu rwego rwo kuzigenzura, nyuma y’uko hari hagaraye impungenge z’uko hari intwaro nyinshi ziva mu gisirkare cya FARDC zikajya mu maboko y’Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Kuva icyo gihe, DRC yakomeje kugura intwaro ariko ikagenzurirwa hafi ,nk’uko iyo myanzuro yabisabaga.
Ni muri urwo rwego ,DRC iheruka kugura indege z’Intambara zo mu bwoko bwa Sukoi-25 n’izindi zarutura iziguze mu Burusiya ,mu rwego rwo guhangana n’Umutwe wa M23 wari usumbirije FARDC, ndetse i cyo gihe nabwo Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi n’Abanyekongo babushigikiye, barigambye buvuga ko aka M23 kagiye gushoboka kuko igiye gusukwaho umuriro hakoresheje izo ndege n’intwaro zarutura.
Izi ntwaro ariko, ntacyo zahinduye k’urugamba kuko ubwo FARDC yatangiye kuzikoresha aribwo M23 yarushijeho kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru n’utundi duce turimo Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.
Abakurikiranira hafi imiterere y’intambara iri hagati ya FARDC n’umutwe wa M23, bemeza ko n’ubwo FARDC yagura izindi ntwaro zikomeye ziyongera kuzo yari isanganywe, itabasha gutsinda umutwe wa M23 ubwayo itabifashijwemo n’ingabo z’Amahanga nk’uko byagenze mu 2012.
Ibi, babihera ku kuba umutwe wa M23 waragaje ko ufite abarwanyi bamenyereye urugamba kandi bafite ikinyabupfura bakomeye cyane ku mpamvu zatumye bemera gufata intwaro zirimo kurengera uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri DRC .
Ni mu gihe igisikare cya FARDC ,cyakunze kurangwa n’imyitwarire idahwitse,ubunyamwuga bucye, byatumye kiba insina ngufi imbere y’Umutwe wa M23 mu ntambara ibahanganishije.
Imbaraga nkeye za FARDC n’ubunyamwuga bucye,binigararagaza cyane ku kuba izi ngabo za DRC, zarananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu imyaka ikaba irenze 20 yose ntacyo barabasha guhindura.
Hari abandi basanga Ubutegetsi bwa DRC, bwagakwiye kubanza kubaka igisirikare gishya cy’umwuga gifite imyitozo ihagije ya gisirikare kandi kirangwa n’ikinyabupfura aho kwihutira kugura umurundo w’intwaro wo kurwanya M23.
K’urundi ruhande,umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko nta bwoba utewe n’ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za Leta FARDC uko byaba bimeze kose ahubwo ko icyo ukora, ari ukuzibambura ukazibikaho.
Icyo gihe ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ,Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yatangaje ko umuterankunga ukomeye wa M23 ku birebana n’intwaro n’amasasu, ari FARDC kuko izo bamaze kubambura ari nyinshi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com