Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana ibirego birushinja gufasha umutwe wa M23, ivuga ko bigamije kuyobya uburari ku mpamvu muzi y’ibibazo by’umutekano uri mu burasirazuba bwa Congo, inavuga ku birego biherutse guhimbwa n’ubutegetsi bwa Congo ko M23 yishe abasivile 131 mu gace ka Kishishe.
Muri iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, ruvuga ko ibiherutse gutangazwa na Guverinoma ya Congo Kinshasa byo gushinja umutwe wa M23 ko wishe abasivile 131 mu gace ka Kishishe , ari ibinyoma na byo byacuzwe na Guverinoma ya Congo.
Alain Mukuralinda avuga ko hari byinshi byatuma u Rwanda rwemeza ko ibi birego ari ibinyoma kabone nubwo nta perereza ryimbitse ryakozwe ariko ko u Rwanda rwizeye ko nirinakorwa rizanabishimangira.
Ati “N’uyu munsi [ku wa Gatatu] maze kumva Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo avugira kuri radiyo imwe yo mu Bufaransa yuko nta perereza ryabaye ku byabereye Kishishe.
Kugeza uyu munsi nta muntu, nta asosiyasiyo ndetse nta n’Igihugu na kimwe kigenga twagirira icyizere kivuga ngo twagiye Kishishe ahabereye biriya bikorwa by’ubwicanyi tuhakora iperereza, none niba rero nta perereza ryabaye, uhera he ushinja bamwe, abantu murwana abakongomani bene wanyu uvuga ko ari bo bakoze iryo bara ?”
Yavuze ko hari amakuru agenda ava mu baturage barimo abatuye muri kariya gace, bavuze ko habereye imirwano yahuje umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo no gufasha FARDC, bityo rero ko hakwiye gutegerezwa ibizava mu iperereza.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, ryongera kwamagana ibirego byakunze guterurwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na bimwe mu Bihugu by’amahanga bikabyuriraho.
U Rwanda ruvuga ko ibi birego by’ibinyoma byo kurushinja gufasha M23 bigamije kugoreka ukuri kwa nyako kw’impamvu y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo byanakomeje kototera umutekano w’Ibihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda.
Igisirikare cya Congo Kinshasa giheruka gusohora itangazo rivuga ko ubu bwicanyi bwo ku wa 29 Ugushyingo bwaguyemo abantu babarirwa muri 50, kibwegeka ku barimo Ingabo z’u Rwanda na M23.
Ni ibirego bikubiye mu itangazo rya FARDC ryasomwe na Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 zateye ibirindiro by’ingabo za Leta zikica n’abasivile.
Maj Gen Sylvain Ekenge yashinje RDF n’umutwe wa M23 kugaba ibitero kuri Regiment ya 3410 i Kalima muri Gurupema ya Bwito no muri Gurupema ya Bambo iherutse kwigarurirwa na M23 nyuma yo kwirukana umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu birego yegetse kuri M23 n’u Rwanda, yavuze ko ku wa 29 Ugushingo 2022 hishwe abasivile barenga 50 abandi benshi baburirwa irengero i Kishishe muri Gurupema ya Bambo.
Itangazo umutwe wa M23 washyize ahagaragara uvuga ko Leta ya Congo yakabirije imibare ku nyungu za politiki, no gushaka gusiga icyasha M23.
Uyu mutwe uvuga ko imibare yagiye itangazwa, aho Leta ya Congo ivuga ko abishwe ari abasivile 50, ibinyamakuru bimwe muri Congo bikavuga ko abapfuye bagera ku 120, byose ari ukubeshya kuko nta bimenyetso bihari.
M23 yavuze ko ku itariki ya 29/11/2022 i Kisheshe, habaye imirwano aho ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na imitwe ya FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai bateye uduce turimo M23, ndetse umuyobozi wa PARECO/FF witwa Sendugu Museveni avuga ko bafashe ahitwa Tongo, Bambo na Kalengera.
Nyuma umutwe wa M23 ngo waje gukurikira icyo gitero kugera ahitwa Kilima na Kibirizi.
Itangazo rya M23 rigira riti “Muri iyo mirwano, umwanzi ntabwo yatakaje Kisheshe gusa, yanasize mu nzira imirambo y’abarwanyi baguye ku rugamba harimo umuyobozi wa Mai Mai witwa PONDU n’abarwanyi 20 babarirwa muri iryo huriro FARDC, FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai.”
Umutwe wa M23 uvuga ko mu mirwano hapfuye abasivile 8 bishwe n’amasasu yayobye, ndetse ugatangaza amazina yabo.