Abanyekongo bakomeje kunenga ubufatanye bw’Ingabo za Uganda(UPDF) n’iza Repubulika Iharanira Demkarasi ya Kongo(FARDC) mu kiswe Operasiyo “Shuja’’.
Ibi, byagatagajwe n’Abanyekongo batuye mu gace ka Irumu ho muri Ituri , nyuma yaho umutwe wa ADF wari umaze kwica abasivile bagera kuri 12 mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira uwa 20 Ukuboza 2022 muri Localite ya Apakulu, Abulembi na Magina ziherereye muri Teritwari ya Irumu intara ya Ituri.
Umuryango CRDH(Convention pour le Respect des Droits de l’Humain), watangaje ko ikibabaje ari uko umutwe wa ADF wishe abo baturage ubasanze mu mirima yabo, aho bari mu gikorwa cyo guhinga ku manywa y’ihangu.
Christophe Munyanderu umuhuzabikorwa wa CRDH , avuga ko mu kwezi kumwe gusa umutwe wa ADF umaze guhitana abasivile bagera kuri 46 muri ako gace ka Irumu konyine.
Akomeza avuga ko, bitangaje kubona umutwe wa ADF ukomeje guhitana umubare munini w’Abaturage kandi Ingabo za Uganda UPDF n’iza DRC arizo FARDC, zigiye kumara umwaka wose urenga, zigamba ko ziri gukubita inshuro izi nyeshyamba mucyo bise “Operasiyo Shuja”.
Yagize ati:” Biratangaje kubona operasiyo Shuja ntacyo iri gufasha Abaturage.Umutwe wa ADF uracyica abasivile benshi. Turibaza impamvu Operasiyo Shuja ihuriweho na UPDF na FARDC idatanga umusaruro kandi bagiye kumara umwaka urenga bavuga ko bari guhashya uyu mutwe.”
Abanyekongo batuye muri ako gace, bavuga ko ntacyo Operasiyo Shuja ibamariye ngo kuko n’ubundi umutwe wa ADF utaboroheye .
Nubwo bimeZe gutyo, mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2022 Maj Gen Kayanja wa UPDF, yari yatangaje ko mubyo bakoze mu gihe bamaze ku butaka bwa RDC, harimo kuba barasenye ibirindiro bya ADF no kwangiza intwaro uyu mutwe wakoreshaga.
Ku ruhande rwa FARDC, Gen Maj Bombere nawe yunzemo asobanura ko harimo gutegurwa igitero bise icya nyuma, kizarandura burundu uyu mutwe ufite inkomoka muri Uganda.
Gen Bombere, yakomeje avuga ko kurwanya iterabwoba ,bitwara umwanya munini cyane ndetse ko na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zimaze imyaka n’imyaka zirwanya iterabwoba mu Burasirazuba bwo hagati, mu rugamba n’uyu munsi zitarasoza.
Ibikorwa UPDF ihuriyemo na FARDC byo kurwanya ADF mu cyiswe” Operasiyo Shuja” ,byatangiye kuwa 30 Ugushyingo 2021, ariko kugeza ubu Abanyekongo benshi babinenga kuba bitarabasha gutsinsura Umutwe wa ADF ndetse uyu mutwe ukaba ukomeje kuzengereza Abaturage.