Nyuma y’aho Gen. Hakizimana Antoine Jeva wahoze ashinzwe Operzsiyo za gisirIkare mu mutwe wa FLN arasiwe akaguru akajyanwa kuvuzwa, kuri ubu yongeye kuboneka ari gusobanura ibibazo bimaze iminsi byarashegeshe umutwe wa FLN.
Gen Jeva yagaraye kuwa 22 kuboza, ari mu kiganiro na Radiyo ya CNRD/FLN Nyuma yaho yari amaze amezi agera kuri ibiri arwaye ibikomere by’amasasu.
Gen Jeva usigaye wiyita Umugaba mukuru w’Ingbo z FLN nyuma yo guhirika Lt Gen Habimana Hamada, yarashweho n’ingabo z’u Burundi mu kwezi kw’Ukwakira 2022 akomereka ku kaguru, nyuma yaho we n’abasirikare bake bari kumwe baguwe gitumo na FDNB aho bari bakambitse mu shyamba rya Kibira.
Cyakora , Gen Jeva yabashije gucika abasirikare b’u Burundi, ahita asubizwa igitaraganya mu mashyamba yo muri Kivu y’Amajyepho, aho yajyanywe kuvurizwa ahantu hagizwe ibanga rikomeye.
Kuba aho yagiye kuvurizwa haragizwe ibanga, byaturutse ku makimbirane yari afitanye na Lt Gen Hamada wari umugaba mukuru w’ingabo za FLN, nawe warimo amuhigisha uruhindu kugirango amwivugane.
Ubwo amakuru y’irwaswa rya Gen Jeva yajyaga hanze , habanje kuba urwikekwe rwinshi hagati y’abagize Umutwe wa FLN.
Abari k’uruhande rw Gen Jeva bashinjaga igice gishigikiye Lt Gen Hamada, ko aribo bashobora kuba bihishe inyuma y’iryo raswa, abandi bagashinja Lt Col Theophil inshuti ya Lt Gen Hamada wari ukuriye inyeshyamba za FLN muri Kivu y’amajyepfo .
Hari kandi andi makuru avuga ko ubwo Gen Hamada yamenyaga ko mukeba we yarashwe n’ingabo z’Uburudi mu Ishyamba rya Kibira, yahise ategura umutwe w’ingabo ukomeye wari uyobowe na Col Mbandaka Emmanuel kugira ngo batege igico(Ambushi) Gen Jeva n’abari bamuhetse mu ngobyi kubera ibikomere by’amasasu, mu mayira ava mu ishyamba rya Kibira agana muri Kivu y’Amajyepfo aho yari agiye kwivuriza, ariko abari bahetse inkomere baza kubimenya bituma bahindura izindi nzira aba arokotse atyo.
Murimbwa gusa mugize urugamba muriho rutaboroheye mugize namwe mutya mutangiye kwicamo ibice¡ ubu mwe murabona mwatsinda uruhe rugamba nimubanze mujye kumurongo mwiza ahasigaye mubone kwerekana intego zanyu¡ merci