Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko kuba abarwanyi b’uyu mutwe bakwambara impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), nta gishya kirimo kuko ubusanzwe inyeshyamba zambara impuzankano yose zibonye ku buryo harimo n’abambara iya America, iya Kenya, n’iy’u Budage.
Byatangajwe na Colonel Nzenze Imani uyoboye abarwanyi ba M23 bari mu rugamba uyu mutwe uhanganyemo na FARDC n’indi mitwe irimo FDLR.
Yavugaga ku bikubiye muri Raporo zagiye zisohoka zishinja uyu mutwe gufashwa n’u Rwanda, ndetse zimwe zigashingira ku kuba hari abarwanyi b’uyu mutwe bagaragaye bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda.
Nyamara izi raporo zirengagiza ko hari n’abarwanyi benshi ba M23 bagaragara banambanye impuzankano ya FARDC, ndetse n’iz’ibindi bisirikare byo mu Bihugu byo mu karere.
Col. Nzenze avuga ko ubusanzwe inyeshyamba zambara ibyo zibonye byose, bityo ko kuba hari izakwambara impuzankano ya RDF nta kidasanzwe kirimo
Yagize ati “Iyi si impuzankano y’u Rwanda?” Akomeza agaragaza izindi mpuzankano abarwanyi ba M23 bambaye, ati “Iyi ni iya Amerika, iriya ni iya n’umutwe udasanzwe wa FARDC, iyi ni iya komando, iyi ni iya Uganda, iyi ni iya FARDC. Abarwanyi bambara impuzankano zose. Iza Uganda turambara, iza Kenya; n’iza Kenya zirahari, turazambara.”
Yakomeje asobanura ati “Twebwe twambara impuzankano zose. Reba inyuma yawe, iriya ni iya hehe? Iriya ni iy’u Budage, si iy’u Budage? Twebwe twambara impuzankano zose.”
U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23, rwakunze kugaragaza kenshi ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo, ndetse uyu mutwe na wo ukabyamaganira kure, uvuga ko nta nkunga n’imwe uhabwa yewe ko nta n’urushinge rwo kudoda imyenda uhabwa.
RWANDATRIBUNE.COM
Kabisa mwasubije neza izo ngegera ziba zibaza ubusa.
Nibyo kabisa. Buriya inyeshyamba ukuntu zibona imyenda ntiwabimenya. Hari niyo bagura muri chagua. Menyako ntabwo ari u Rwanda rwambara iriya uniform rwonyine. Nonese ko nabonye Willy Ngoma we yambara iy’u Burundi, ubwo uburundi bufasha M23. Noneho FARDC nayo ifasha M23 kuko abarwanyi benshi bambara uniform ya FARDC. Ba bandi bigeze gutera mu Kinigi, sinabonyemo uwari wambaye iy’u Buhinde. Umbwo se ubuhinde bufasha M23? Niba icyo aricyo kimenyetso bafite, bafite ubusa.