Igisirikare cya Uganda nticyemeranya na Raporo y’impapuro 236 y’ “Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ivuga ko ishidikanya ku mikorere ya Operation Shujaa gihuriyeho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igamije kurwanya inyeshyamba za ADF ivuga ko ntacyo yafashije ahubwo ko izi nyeshyamba zakomeje kwiyongera ndetse ibintu bikarushaho kuzamba.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda(UPDF),Brig Felix Kulayigye, , mu kiganiro na Daily Monitor dukesha iyi nkuru , yavuze ko impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigomba kuba aba nyuma mu guha amasomo ingabo z’igihugu cya Uganda ku mikorere yazo cyane ko imyaka ingabo z’uyu Muryango zimaze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zarananiwe guhashya inyeshyamba zitandukanye zihakorera ahubwo ko amakimbirane yagiye yiyongera harimo arebana na M23 ndetse n’inyeshyamba za ADF zikiyongera.
Kuri Brig. Kulayigye avuga ko intego nyamukuru y’ibitero bya UPDF kuri ADF yagezweho. Yavuze ko abaturage ba Congo bishimiye ingabo za Uganda, ashimangira ko abana bashobora kwiga, ibikorwa by’ubukungu nk’ubuhinzi byasubukuwe, amatorero yongeye gufungura mu turere twari twaratewe ubwoba n’inyeshyamba za ADF.
Yavuze kandi ko sosiyete sivile yo muri Congo yanditse ishima UPDF ku mirimo yahakoreye.
Muri iyi Rporo ,Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko nubwo mu gihe cy’amezi 18 ashize hakomeje gushyirwa mu bikorwa icyemezo cy’ibihe bidasanzwe bya gisirikare bya FARDC, UPDF na MONUSCO, umutekano n’ubutabazi mu ntara za Kivu y’amajyaruguru na Ituri byifashe nabi cyane.
Mu gutanga ibisobanuro kuri buri gitero umutwe wa ADF wagabye ku basivile ,iyi raporo ivuga ko kuva muri Mata 2022, nk’urugero, ibitero bya ADF ngo byateye impfu nibura z’abasivili 370, n’ishimutwa byibuze ry’abagera kuri 374, higanjemo abana.
Izi mpuguke zivuga ko ADF yakomeje gukorera mu matsinda mato, igaba ibitero icya rimwe ku mpande nyinshi. Bashoje bavuga ko ibyo bitero bigamije ahanini gushakisha ibikoresho no kubaka inkambi nshya, kurangaza intego z’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho ngo bireke ADF cyangwa no kwihorera kuri ibyo bikorwa, hagamijwe gutesha abaturage icyizere bafitiye Operation Shujaa.
Mu Gushyingo 2021, nibwo Perezida Museveni yemeye kohereza ingabo muri DRC gufatanya na FARDC mu kurwanya inyeshyamba z’umutwe wa ADF wiganjemo kandi washinzwe n’Abagande.