Muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa ko hari abacanshuro bamaze kugera i Goma bahawe akazi n’ubutegetsi bw’iki Gihugu, barimo 100 b’Abarusiya n’abandi barenga 100 bo mu bindi Bihugu birimo u Bufaransa.
Amakuru y’izi ndwanyi zamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye kuvugwa kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022.
Ikinyamakuru gikora inkuru zicukumbuye mu karere k’Ibiyaga Bigari kizwe nka Great Lakes Eye, cyagize kiti “Amakuru aturuka ahantu hizewe, aremeza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze guha akazi abarusiya 100, n’abandi barwanyi 103 bahoze mu gisirikare cy’u Bufaransa baturutse muri Bucharest, na Romania bamaze kugera muri Goma ku ya 22 Ukuboza 2022, bakaba bacumbitse muri Hoterl ya Mbiza.”
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Perezida Tshisekedi ubwo yangaga kwitabira inama yahuje abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ubwo bahurira muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabeshye ko yari yagiye kubonana na Perezida Joe Biden, nyamara ngo yari yagiye gushaka abacanshuro agomba guha akazi.
Umunyamakuru na we wibanda kuri politiki y’akarere, Albert Rudatsimburwa na we yavuze kuri aba bacanshuro, aho yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi akomeje kugaragaza ko atifuza inzira z’amahoro mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bw’Igihugu cye.
Uyu munyamakuru yavuze ko nyuma yuko FARDC ikomeje gukorana na FDLR ndetse n’indi mitwe, ubu Tshisekedi “yahaye akazi abachanshuro b’Abarusiya baturutse mu itsinda rya Wagner Group ndetse n’abacanshuri b’Abafaransa. Kugeza ubu abacanshuro 100 bamaze kugera i Goma.”
RWANDATRIBUNE.COM
N’inyeshyamba ku zindi bazarwana