Muri Masisi batangiye guhunga kubera imirwano ihanganishije M23 na FARDC ifatanyije na FDLR
Imirwano yongeye kubura hagati ya y’Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura muri .
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi ,avugako Abaturage bo mu gace ka Karenga Gurupoma ya Kamuronza, Cheferi ya Bahunde ho muri Teritwari ya Masisi batangiye guhunga imirwano berekeza mu gace ka Sake,Kingi na Kimoka
Aya makuru akomeza avuga ko aba baturage ,batangiye guhunga guhera Tariki ya 25 Ukuboza 2022 ,biturutse k’Urusaku rw’imbunda ziremereye mu mirwano irimo ihanganisha Umntwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR n’Umutwe wa Mai Mai Nyatura muri Parc ya Virunga.
Bashubaho Pascal Umuyobozi wa Gurupoma ya Kamuronza ,avugako bari kwakira impunzi ziturutse mu gace ka Karenga aho bamwe bari gucumbikirwa n’imiryango ituye muri Sake,Kingi na Kimoka mu gihe abandi bari mu Nsengero n’amashuri.
Yasabye Guverinoma ya DRC n’imiryango itabara imbabare, gukoresha uko bashoboye bagashikiriza izo mpunzi ubufasha bw’Ibanze kuko harimo n’abarwaye ihahamuka kubera urusaku rw’amasasu.
Yagize ati:” guhera ku cyumweru gishize ,twatangiye kwakira impunzi ziturutse muri Masisi mu gace ka Karenga. Bamwe muri bo bacumbikiwe n’imiryango ituye muri Sake, Kingi na Kimoka mu gihe abandi bacumbitse mu mashuri n’insengero. Turasaba Guverinoma n’imiryango itabara imbabare gutanga ubufasha bw’ibanze kuri izi mpunzi kuko harimo n’abahahamutse kubera urusaku rw’amasasu.”
Aya makuru, akomeza avuga ko indi mpamvu yatumye aba baturage bahunga , ari uko hatangiye kugaragara abarwanyi ba M23 baba barabashije gucengera muri ako gace, bagamije kugaba ibitero byerekeza mu gace ka Kimoka na Sake k’umuhanda wa Sake-Goma na Sake- Kitshanga byatumye abatuye mu gace ka Kirenga ho muri Masisi bashya ubwoba batangira gukuramo akabo karenge , bavuga ko hashobora kubera isibaniro ry’imirwano.
Umutwe wa M23, watangaje ko ubu uri kurwana werekeza mu gace ka sake nyuma yo gufata imisozi ya Karale, Karuli, Kisimba mu bilometero umunani uvuye Kirolirwe.
M23 ikomeza ivuga kuva yafata umwanzuro wo kuva mu gace ka Kibumba mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi no gushaka uko ikibazo cya kemuka binyuze mu biganiro, FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura, bakomeje kuyigabaho ibitero ari nayo mpamva yongeye kubura imirwano.
Ingabi za Kenya zabuze uko zibajya hagati?
Zibajya hagati se gukora iki n’iriya myumvire abaCongomani bafite Kubo bita abanyarwanda?reka baregane imitsi uzaneshwa azemera