Umutwe wa M23 ,uri mu mirwano ikomeye n’Umutwe wa Mai Mai Nyatura ufatanyije n’Abawanyi ba FDLR mu gace ka Mudugudu gaherereye muri Sheferi ya Bwito ho muri Teritwari ya Rutshuru.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru yanemejwe n’ibinyamakuru byo muri DRC, avuga ko iyi mirwano yatangiye ku munsi wejo Tariki ya 28 Ukuboza 2022 , itangijwe na Mai Mai Nyatura ifatanyije n’Abarwanyi ba FDLR , aho bagabye ibitero ku birindiro bya M23 biherereye muri ako gace, bagamije kukambura Umutwe wa M23 ukagenzura.
Aya makuru, akomeza avuga ko guhera ku masaha ya samuni z’ikigoroba(14h00) ku munsi wejo, aribwo imirwano yatangiye igize mi ijoro ndetse ko guhera sa Kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022 imirwano yakomeje.
Aya makuru akomeza avuga ko Umutwe wa M23, ariwo ukiri kugenzura agace ka Mudugudu, ndetse ko wabashije gusubiza inyuma ibitero bya Mai Mai Nyatura n’Abarwanyi ba FDLR
Sosiyete Sivile ikorera muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga ko ihangayikishijwe cyane niyo mirwano, kuko ishobora kugira ingaruka ku Baturage b’inzira karengane.