Ibintu bikomeje kujya irudubi mu mutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, hagati y’Abayobozi bawo bapfa ubuyobozi bwawo.
Nyuma yaho bamushinje gushimuta CNRD/FLN akigira Umugaba mukuru w’ingabo, abari k’uruhande rwa Lt Gen Hamada bongeye gusaba Gen Hakizimana Antoine Jeva ,ko ibyo kwigira Umugaba mukuru w’ingabo za FLN ku gahato agomba kubishyira hasi ,ahubwo agashinga Umutwe we akarekera CNRD/FLN ba nyirayo.
Byatangajwe na Chantal Mutega uvuga ko ariwe mu vugizi wa CNRD/FLN, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru” Umusare” akaba n’umwe mu bashigikiye Ubuyobozi bwa Lt Gen Hamada.
Yagize ati:” Niba Gen Jeva yifuza kuba Umugaba mukuru w’Ingabo za FLN, turamusaba gushinga Umutwe we akarekera CNRD/FLN banyirayo . ”
Yakomeje avuga ko CNRD/FLN ,ifite amategeko ayigenga ndetse ko n’intego zayo zisobanutse neza, nyamara ngo byose Gen Jeva yabirenzeho agamije gushimuta CNRD/FLN no kwigizayo Abanyamuryango bayo b’imena barimo Lt Gen Hamada we yemeza ko ariwe ukiri Umugaba mukuru w’ingabo za FLN , bagize uruhare rukomeye kugirango uyu mutwe ubeho.
Gen Jeva we, yemeza ko ibyo abari k’uruhande rwa Lt Gen Hamada barimo ,ari amatakirangoyi kuko Ubuyobi bwabo bwamaze kuvaho nyuma yo guteza ibibazo bikomeye bigatuma ibikorwa bya CNRD/FLN bindidira ndetse ko icyo ahugiyemo muri iyi minsi ari ugusubiza ibintu m’uburyo.