Umunyapolitiki akaba n’Umuherwe uyobora ishyaka rya ER(Essemble Pour la Republique), yamaganye yivuye inyuma, igikorwa cyo kohereza ingabo za Sudani y’epfo mu Burasirazuba bwa DRC.
Moise Katumbi, avuga ko Nyuma y’ingabo za Kenya zamaze kuhagera, iza Uganda n’Uburundi zihasanzwe, bitari ngombwa ko iza Sudani y’Amajyepfo nazo zoherezwa mu Burasirazubwa bwa DRC.
Yongeye ho ko bitumvikana ukuntu DRC ikenera ingabo za Sudani y’Amajyepfo kugirango ziyicungire umutekano , mu gihe igihugu cya Sudani y’Epfo ,cyakunze kwitabaza no gufashwa n’igisirikare cya Uganda (UPDF) kugirango kibashe kwizera umutekano wacyo.
Ni ubutumwa yashize k’urukuta rwe rwa Twitter ejo kuwa 29 Ukuboza 2022.
Yagize ati:” Ejo haje Abanyakenya, none uyu munsi turumva Abanya Sudani y’Epfo bakuze gufashwa no guhora bitabaza ingabo za Uganda kubafasha kurinda umutekano w’igihugu cyabo none ngo nibo baje kuturindira umutekano?”
Moise Katumbi ,yakomeje avuga ko ibi ari ugusuzugura FARDC k’uburyo bukabije ,yongeraho ko icyo FARDC icyeneye ari ukongererwa ubushobozi, Uburyo n’Umufatanyabikorwa w’ingenzi kandi ufite umumaro.
Igihugu cya Sudani y’Epfo ,ni kimwe mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kigomba kohereza abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Ntabwo haratangazwa itariki aba basirikare ba Sudani y’Epfo bazagerera muri DRC ,ariko ikizwi n’uko abagera kuri 750 ari bobamaze kwitegura kujya mu Burasirazuba bwa DRC.
Kuwa 28 Ukuboza 2022 ubwo aba basirikare bari mu myiteguro, bahawe impanuro na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura no kubahiriza amabwiriza yose bazahabwa n’abayoboye ubu butumwa bw’Ingabo za EAC ziri mu RDCongo.
Ingabo za Sudani y’Epfo zitegura kujya muri DRC , zisangayo iz’Ibindi Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda, Kenya n’u Burundi.