Umutwe wa M23 ,wongeye kugaragaza ikifuzo cyo kongera guhura n’Ubuyobozi bw’Ingabo zihuriweho n’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
Mu itangazo ryasohowe n’umutwe wa M23 ejo kuwa 29 Ukuboza2022, rivuga ko uyu mutwe witeguye kugirana ibindi biganiro n’ingabo za EAC ejo kuwa 31 Ukuboza 2022, mu rwego rwo gukomeza kurebera hamwe no gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Nairobi, Bujumbura na Dalsalm igamije kuzana amahoro muri DRC.
Iri tangazo rije nyuma yaho kuwa 12 Ukuboza 2022 ,Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwari babonanye ndetse bugirana ibiganiro n’itsinda rigizwe n’ingabo za MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka (EJVM), izihagarariye ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EACRF), n’abahagarariye ingabo za Leta ya Congo FARDC ,ibiganiro byabereye i Kibumba.
Nyuma y’igihe gito Kuwa 22 Ukuboza 2022 , Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye kuva muri Kibumba ku munsi wagombaga gukurikiraho tariki ya 23 Ukuboza 2022.
Niko byaje kugenda kuko ku masaha y’ikigoroba kuri uwo munsi ,M23 yavuye mu gace ka Kibumba k’umugaragaro igasiga mu maboko y’Ingabo za EAC ,mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi bigamije kuzana amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Icyo gihe, M23 yavuze ko yishimira imbaraga Abayobozi b’ibihugu by’Akarere bashyira mu gukemura ikibazo cy’intambara ya Congo mu mahoro.
Kuki M23 yongeye kwifuza guhura n’Abayobozi b’ingabo za EAC nyuma ya Kibumba?
Mu itangazo ryo kuwa 13 Ukuboza 2022 n’ayandi yagiye akurikiraho , Umutwe wa M23 watanze impuruza ku miryango mpuzamahanga ku bwicanyi bukomeje gukorwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi , ndetse no kuba iyo miryango ikomeje guceceka.
M23 ,yagaragaje ko mu gihe hatagize igikorwa ngo ibi bikorwa by’urugomo bihagarare, hashobora kuba Jenoside y’Abatutsi muri DRC.
M23 kandi ,ivuga ko nyuma yo kuva muri Kibumba, FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai ,batasibye kuyigabaho ibitero mu birindiro byayo biherereye muri Teritwari ya Rutshuru .
M23 ikomeza ivuga ko guhera kuwa 28 Ukuboza 2022 FARDC iri gukoresha intwaro ziremereye n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, mu kuyigabaho ibitero ndetse ko izo ndege ziri kurasa ku baturage bahungiye mu duce M23 igenzura.
Nyuma yo kuva muri Kibumba ariko ntihagire umusaruro bitanga, ubu ngo M23 irifuza kongera guhura n’Abayobozi b’ingabo za EAC ,kugirango ibagaragarize imbogamizi ziri guterwa n’uko FARDC, FDLR n’imitwe ya Mai Mai, batari kubahiriza ibyo basabwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi nk’uko M23 yari yabitangiye.
M23 kandi ,ngo irashaka gutanga umugabo igaragaza ko nibikomeza gutya, itazaguma kurebera ahubwo ko nayo ishobora kongera kubura imirwano mu rwego rwo kwirwanaho ndetse ikaba yakwisubiza na Kibumba , mu gihe Ubutegetsi bwa DRC budashyize mu bikorwa ibyo busabwa.