Agace ka Bwiza Kari kamaze amezi abiri karabaye isibaniro ry’imirwano, kaguye mu maboko ya M23.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri iKichanga, ivugako nyirabayazana, ari Inyeshyamba za Mai Mai CMC na FDLR baba baratangije imirwano ku birindiro bya M23 byari mu nkengero z’agace ka Bwiza,iyo mirwano ikaba yatangiye ejo kuwa Kane mu rukerera,ikaba yakomerejeho uyu munsi.
Umwe mu baturage batuye mu gace ka Bwito utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Rwandatribune ko ingabo za FARDC zibarizwa muri Batayo Anaconda ziyobowe na Gen.BGD Mugabo , zaje gutanga ubufasha ariko zikagorwa n’ Abarwanyi ba M23 kugeza ubwo agace ka Bwiza kafatwaga.
Ifatwa ry’agace ka Bwiza rivuze iki ku rugamba M23 iri kurwana?
Agace ka Bwiza,kabarizwa muri Kolegitivite ya Bwito , Abasesenguzi bavuga ari inzira ihuza agace ka Bishusha ujya Kiwanja uduce dusanzwe tugenzurwa na M23. uvuye Bwiza Kandi byakorohera ku gaba ibitero ahitwa Kichanga mu minota mike.
Ifatwa rya Bwiza Kandi ,n’urufunguzo ruha M23 ubugenzuzi bw’umuhanda Goma-Pinga na Masisi hamwe n’ibindi bice , bikaba biraza gutuma Umujyi wa Goma ushyirwa ku gitutu bitewe n’uko mu gihe Umutwe wa M23 wafunga uwo muhanda werekezayo ,uyu mujyi ushobora kugarizwa n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Mwizerwa Ally
Ni uko ni uko Bahungu dukunda.
Uwiteka abakomeze kandi nta kabuza ababisha bazatsindwa .
Amen
Ubu m23 irahobita mukaveni ni kilomètres 1kugera gitchanga nubundi gitchanga isanaho yamaze gufatwa