Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC , kiravugwaho guha intwaro nyinshi Umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura, kugirango bongere imbaraga mu rwego rwo guhagarika umuvuduko wa M23 wongeye gufata indi ntera muri iyi minsi.
Amakuru dukesha umwe mu bahoze mu ngabo za DRC utuye mu mujyi wa Goma akaba abarizwa mu mutwe w’inkeragutabara(Reserve Forces) utashatse ko amazina ye ajya hanze, avuga ko ubwo agace ka Bwiza kagwaga mu maboko ya M23 ejo kuwa 30 Ukuboza 2022, FARDC yahise itumizaho ikitaraganya Abayobozi b’Abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bagirana inama mu gace ka Sake .
Iyi nama ,yari igamije kwiga uko babasha guhagarika umuvuduko wa M23 nyuma yo kwigarurira agace ka bwiza, ngo kuko bigaragara ko ishobora no kwigarurira agace ka Sake kari hafi y’Umujyi wa Goma ,mu minsi ya vuba hatagize igikorwa .
Muri iyi nama, FDLR na Mai Mai Nyatura basabwe gukomeza gufasha FARDC bivuye inyuma kuko hari ibihembo bishimishije bateganyirijwe .
ikindi n’uko muri iyi nama ,Umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura bagaragje ko bakeneye imbunda nyisnhi zo mu bwoko bwa Mashinigani n’amasasu yazo,aho basobanuye ko izo bahawe mbere zidahagije bitwe n’uko hari izamaze kugwa mu maboko ya M23 .
icyi ifuzo, ngo cyahise gishyirwa mu bikorwa maze FARDC yemera kubaha izindi Mashinigani nyinshi n’amasasu yazo, ariko nabo ibasa gukora iyo bwabaga ngo M23 ntizarenge mu gace ka Bwiza ngo yigarurira na Sake.
Ibi, bibaye mu gihe hari raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka kumurikira akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi , ishinja ingazo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC gukorana no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba y’Abenegihugu n’Abanyamahanga by’umwihariko FDLR ikorera mu Burasirazub bwa DRC.
Iyi raporo, ivuga ko nyuma y’inama yahuje Abayobozi ba FARDC n’iyi mitwe y’inyeshyamba mu gace ka Pinga mu kwezi kwa Gicurasi 2022, hakurikiyeho kuyiha intwaro nyinshi n’amasasu yazo kugirango bakore ubumwe bugamije kurwanya M23.
Izi mpuguke ,zikomeza zivuga ko ikibazo cya M23 cyatumye FARDC irushaho gukorana n’iyi mitwe ndetse nayo hagati yayo irushaho kongera Ubufatanye n’ikoranire.