Ishyirahamwe ritegamiye kuri Leta LORI ryashinje umutwe w’inyeshyamba wiyitiriye Zaire guhitana abarenga 64 muri I Turi mu mezi 5 ashize. Abo bantu bakaba ari abo muri Walendu Watsi na Tatsi aho hose ni muri I Turi.
Ibi byose byatangajwe kuri uyu 03 Mutarama mu mujyi wa Bunia umurwa mukuru w’intara ya I turi.
Muri iyi nama Perezida w’ishyirahamwe rya LORI, Célestin Tawara, yatumiriye Guverinoma gukurikirana iyo mitwe yose yitwara gisirikare ikaba itifuza ko mu ntara yabo haboneka amahoro bakayirimbura ho burundu.
Uyu mugabo yagize Ati: turasaba ubufasha umukuru w’igihugu kugira ngo turebe ko inyeshyamba za Zaire zacika burundu natwe tukabona amahoro nk’abandi.”
Yaboneyeho no gusaba ko hakwihutishwa Gahunda yo kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba kugira ngo abanye Congo nabo barekeraho guhura n’ihohoterwa rya hato na hato rikorwa n’izi nyeshyamba.
Banaboneyeho gusaba ko intambara ya M23 yahagarara bakayoboka inzira y’amahoro kuko intambara ntacyo iri kugeraho kitari ugutwara ubuzima bw’abantu gusa.
Umuhoza Yyves