Mu gihe hakomeje gucicikana ubutumwa buvuga ko hari bariyeri ziswe Nyiratarengwa zicunzwe n’Ingabo za Leta ,zashyiriweho Abatutsi n’usa nawe ku muhanda uva Kitchanga ujya I Sake muri Kivu y’amajyaruguru mu burengerazuba bwa Congo, aho bahagarikwa bagasabwa amafanga yo kwigura uyabuze agafungwa akagirirwa nabi,ubuyobozi buvuga ko ko abavuga ibyo ari ababa boshywa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Umuryango w’Abatutsi bo muri Kivu y’amajyaruguru uvuga ko izo bariyeri zimaze igihe zarongerewe, ukemeza ko iyo abaturage bahageze bahagarikwa, baba abari ku maguru ,Mu modoka ndetse na moto nk’uko wabitangarije BBC.
Uhagarariye uyu muryango muri iyi ntara David Karambi,avuga ko abacunze izo bariyeri ngo iyo babonye abasa n’abatutsi barabahagarika bakabagirira nabi mu kubaka amafranga bayabura bakabapfunga kandi ari abanyagihugu nk’abandi .
Karambi akomeza avuga ko haherutse kuba inama zahuje ubuyobozi bw’ingabo z’abaturage i Burungu n’i Kitchanga busaba ko ntawe ugomba guhohoterwa .
Akomeza avuga ko ko nyuma y’imirwano y’i Gishuha hari umusirikare wa Congo wageze I Kitchanga arasa abaturage babiri barimo uwitwa Mupenzi tariki 30 Ukuboza 2022 , bajyanwa kwa muganga i Mweso ari indembe nyuma Mupenzi tariki 1 Mutarama 2023 yaje kwitaba Imana.
Karambi akomeza avuga ko n’umuyobozi wa Santire yo ku Nturo, Museveni nawe bamutsinze kuri iyi Santire ati’’Tumaze gupfusha abantu benshi noneho ikibabaje nta enquêtes zikorwa.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyaruguru, Col Njije Kaiko, yabwiye BBC ko abavuga ibyo ari ababa boshywa n’ubutegetsi bw’u Rwanda , yemeza ko bubikora mu nzira yo kwereka amahanga ko hari ikibazo cy’umutekano muke ku batutsi bo muri Congo.
U Rwanda rumaze igihe ruvuga ko ibirego bya Congo nta shingiro bifite, ko ahubwo icyo gihugu kirugira urwitwazo kubera kunanirwa kw’abayobozi bacyo mu kugarura umutekano mu Burasirazuba.
FDLR yahawe Batisimu
Hari Raporo zagaragaje ko hari ibimenyetso simusiga ko Ingabo za Congo zunze ubumwe n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 , ni ibintu Leta ya Kinshasa irenza ingohe buri gihe ivuga ko uyu mutwe ntacyo utwaye mu gihe wo wivugira ko uhari ukora kandi witeguye kuza gufata ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ikibazo cya Bariyeri kije nyuma y’iminsi hari amakuru yavugaga ko muri Masisi Abatutsi basabwe guhurira mu Nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi utabikoze akicwa ibikorwa byavugwagaga ko biyoboye na FDLR yakuze kugaragaza ko yanga Abatutsi urunuka nk’uko yagiye ibigaragaza mu bikorwa by’ubunyamaswa mu bihe bitandukanye.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR baherutse gufatwa n’umutwe wa M23 , bashimangiye ko Leta ya Congo ariyo ibaha ibikenerwa byose ndetse ko bafatanya n’igisirikare cyayo mu rugamba rwo kurwanya uyu mutwe.
Abafashwe kandi bashinangiye ko aribo baha imyitozo ya gisirikare umutwe na Nyatura nawo utajya imbizi n’Abatutsi.
Hari amakuru aherutse kuvuga ko Aba-cadres ba FDLR bari kwedegembya I Gomo aho bari gushakisha urubyiruko rwo kwinjiza muri uyu mutwe mu rwego rwo gutegura ibitero ku Rwanda.
Umutwe wa FDLR wigeze gusaba Leta ya DR Congo ko yagira uruhare mu rugamba rwo kurwanya M23 yanga urunuka ivuga ko ugizwe n’Abatutsi bafashwa n’u Rwanda bityo ko ugamije kubarimbura burundu.
Itangazo ry’umutwe wa FDLR ryo kuwa 20 Nyakanga 2022, ryashyizweho umukono na Maj Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR rivuga ko FDLR itewe impungenge ndetse ko yamaze kubona ko Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika EAC ,urimo gutinza gahunda yo kohereza umutwe w’ingabo uhuriwe n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo gurwanya M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Cure Ngoma arangiza avuga ko ibyo byakoroha ngo kuko abarwanyi ba FDLR bamenyereye ndetse bakaba basanzwe bazi neza uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru byumwihariko muri teritwari ya Rustshuru ahari ibirindiro bya M23
FDLR binyuze mu muvugizi wayo Cure Ngoma ikomeza ivuga ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bashyigikiwe n’u Rwanda bityo ko byaba byiza indi mitwe yose yo mu karere yifatanyije na FDLR maze bakarimbura Abatusti n’ababashyigikiye bose mu karere
Yagize ati : Turasaba indi mitwe yose yo mu karere kwifatanya natwe maze tukarandura burundu Abatutsi mu karere n’afatanyabikorwa babo.”
FDLR isanzwe ari umutwe ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za EX FAR n’Interahamwe bagize ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu ukaba ukibungana ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango rukomeye ufitiye Abatutsi.
Abatutsi bo muri RDC bamaze iminsi bibasirwa ndetse bamwe bakicwa bashinjwa gukorana na M23. Ni ibintu byamaganywe n’umuryango w’abibumbye ndetse uwo muryango uherutse kuvuga ko ibiri gukorerwa abo baturage biganisha kuri Jenoside.
Ibikorwa bya Bariyeri zibasira abatutsi bishimagnirwa n’Amajwi Rwandatribune ifite , umuturage avuga atabaza ko ahitwa I Kagusa na Kabati hashizwe Bariyeri ziswe Nyirantarengwa ku buryo nta mututsi wemerewe kuharenga.
Muri aya majwi atanga urugero rw’abishwe , avuga ko uwo batari kurasa bari kumutumaho bakamufunga akicirwa muri Gereza.
Akomeza avuga ko aho bari nta Mututsi wemerewe gutambuka bityo ko asaba buri wese mu bushobozi bwe kubakorera ubuvugizi.
Abantu batandukane ndetse n’Abasesenguzi mu bya Politiki ,bakomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora mu maguru mashya ku bimenyetso bya Jenoside y’Abatusi bikomeye gututumba muri Congo.
Abarebara ibintu ahirengeye bamaze igihe bagaragaza ko ibihugu bikomeye ku Isi birenza ingohe ibibera muri RDC, ahubwo bikagaragaza kubogamira ku butegetsi kubera inyungu bifite muri iki gihugu gikungahaye cyane ku mutungo kamere wiganjemo amabuye y’agaciro.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ababumbye, aherutse kugaragaza ko ibihugu bitatu by’akarere aribyo RDC, u Rwanda na Uganda, aribyo bikwiriye kurazwa ishinga no gucyemura burundu ibibazo by’umutekano mucye, byabaya akaranade mu burasirazuba bwa Kongo.
Ni nyuma y’uko yari amaze kwiyemerera ko ingabo za Loni ziri muri Kongo Monusco, ngo zidafite ubushobozi bwo guhangana na M23.
Aganiraga n’ibitangazamakuru by’Ubufaransa France 24 na RFI, yagize ati’’“Ngira ngo muzi impamvu y’imyigarangambyo iheruka, bavuga ko Monusco yananiwe guhangana na M2. Ukuri ni uko M23 ni igisikare cy’umwuga, gifite intwaro ziremereye zigezweho kurusha iza Monusco. Icyo mbona ku bwanjye ni uko hakwiye ibiganiro byo gusasa inzobe, hagati ya Kongo, u Rwanda na Uganda, kuburyo habaho uburyo buhuriweho mu kwirinda ibibazo bihora bigaruka, bituma duhora dutera intambwe ijya imbere ejo tugatera isubira inyuma.”
Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko ibyo bihugu byumva kimwe impamvu zo kugira amahoro mu burasirazuba bwa Congo ati’’ kuko ntimwibagirwe ko ADF ituruka muri Uganda, hakaba na FDLR igizwe n’abakoze jenoside mu Rwanda, bivuze ngo ibihugu uko ari bitatu bikwiye gukorana.”
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba niwo umaze igihe ugaragaza ubushake bwo gucyemura ibibazo by’umutekano mucye muri RDC, ndetse ingabo z’uyu muryango zamaze kugera muri iki gihugu.
Hagati aho imirwano hagati y’ingabo za RDC na M23 ntiyigeze ihagaragara kuko ku Cyumweru inyeshyamba za M23 zahanganye n’imitwe y’inyeshyamba ikorana n’igisirikare cya Leta ya Congo, ahitwa Kiseguro ku muhanda Nyamilima-Ishasha.
Inyeshyamba za M23 zahise zifata kariya gace kari kuri Km 30 hafi y’agace gatuwe cyane ka Kiwanja, zirukanamo Mai-Mai na FDLR.
M23 yo ikomeje gusaba ibiganiro n’abahuza mu bibazo bya Congo.
Muri Werurwe 2022, nibwo imirwano yongeye kubura hagati yingabo za leta ya RDC n’umutwe wa M23, wongeye kubura Intwaro.
Ni mugihe hari hashize imyaka igera hafi ku icumi umutwe wa M23 utavugwa mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara, bitewe n’amasezerano yashyizweho umukono i Nairobi ku itariki 12 Ukuboza 2013 hagati yawo na leta ya Kinshasa.
Ibyo bemeranyije icyo gihe ngo ntibyuharijwe ari nabyo byarakaje uyu mutwe ukongera kubura intwaro.
U Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 70 z’abanye-Congo barimo abahamaze imyaka isaga 26, bagerageje kenshi gusaba Leta yabo kugarura umutekano mu duce baturutsemo kugira ngo batahuke ariko ntibikorwe.