Kuva intambara ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo yatangira, abanye congo bavuga ururimi rw’iIkinyarwanda baribasiwe ndetse benshi baricwa, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, kugeza ubu Aba banye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwinubira amabariyeri abibasira akomeje kwiyongera umunsi k’uwundi.
Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ndetse na mbere yaho gato kumbuga nkoranya mbaga zitandukanye hacicikanye ubutumwa buvuga ko muri Kivu y’amajyaruguru mu burengerazuba bwa Congo, abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi baba muri Teritware ya Masisi bamaze igihe bibasiwe n’abacunga bariyeri z’umutekano ziri ku muhanda uva Kitchanga ujya Sake.
Umuryango w’abatutsi bo muri Kivu y’amajyaruguru uvuga ko izo bariyeri zimaze igihe zarongerewe, bakemeza ko iyo abaturage bahageze bahagarikwa, baba abagendan’amaguru cyangwa se amapikipiki ndetse n’imodokari.
Abacunze izo bariyeri ngo iyo babonye abasa n’abatutsi barabahagarika bakabagirira nabi babaka amafranga bayabura bakabafunga.
Umuhoza Yves