Ingabo z’u Burundi zaje mu burasirazuba bwa Congo muri gahunda y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zo zikambitse muri Kivu y’amajyepfo, ndetse bakaba baratangiye gufatanya n’ingabo za Leta FARDC, ibintu byateje ubwoba mu baturage b’abanyamurenge ndetse bamwe batangira guhunga.
Aba baturage , bana nenze izi ngabo ko ziri gukora akazi EAC itiyemeje gukora babigaragarije mu mu itangazo ryasohowe na Sosiye Sivile y’Abanyamulenge ba Minembwe kuri uyu wa 5 Mutarama 2023, binyuze ku muvugizi wabo, Ruvuzangoma Rubibi Cadet.
Bavuga ko bamenye ko abasirikare b’u Burundi bari muri iki gihugu ku bwumvikane bw’ibihugu by’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho bagomba gukorana n’ingabo za Leta ya Congo, na FARDC.
Bakemanga intego nyakuri y’ubu bufatanye kuko inshuro nyinshi ingabo za Leta ya Congo zikorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo CODECO, Mai Mai, Nyatura, FRDL, Red Tabara n’indi ihiga bukware Abanyamulenge.
Ibi byatumye banagaragaza ko kuva ubwo Gen Chico Tshitambwe wa FARDC na Ramadzani Fundi bageraga muri Minembwe, ibintu byasubiye irudubi kugeza n’aho abaturage batuye mu bice bitandukanye n’ibyegereye icyicaro cya Brigade ya 12 batangira guhunga.
Ubu bwoba bwatumye basaba ibisobanuro Leta ya Congo kugira ngo bizere ko abaturage ba Minembwe bafite umutekano, nyamara abaturage benshi bahisemo guhunga ngo kuko wabona Ejo ubu bufatanye bw’ABasirikare butibasira Twirwaneho nabo bakabigiriramo akaga.
byizeza abaturage ba Minembwe ko batekanye ndetse no kubwirwa impamvu Kongo ikorana n’ingabo z’u Burundi.
Nyuma y’ibyo byose Sosiyete Sivile ya Minembwe yasabye gusobanurirwa ibintu bine ku isonga harimo kumenya impamvu ingabo z’u Burundi zitaje mu masezerano y’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko uyu muryango wohereje ingabo zo kugarura amahoro muri Kongo.
Kugaragarizwa niba amasezerano y’imikoranire ya FARDC n’ingabo z’u Burundi arizo FNDB azwi n’abanye-Kongo.
Basabye kwerekwa niba koko iyi mikoranire igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo ndetse n’impamvu bahisemo kuzana izi ngabo muri Minembwe aho kuzijyana mu bice birimo imitwe ya Mai Mai, na FDLR ihohotera abaturage bo mu bwoko bw’abanyamulenge.
Abanyamulenge bakaba bagaragaje ko izi ngabo ahantu zageze ntacyo zakoze ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro, ahubwo Inka z’abanyamulenge zikaba zarasahuwe kandi bagahohoterwa.
Ikintu cya kane basabye nuko abasirikare b’abarundi bakagombye kubanza kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yo mu Burundi irimo Red Tabara na FNL-Nzabampema iri muyica ikanatoteza Abanyamulenge.
Izi ngabo z’u Burundi ziri muri Congo muri gahunda ya EAC yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo
Umuhoza Yves
Ariko ngirango nta hantu hari akajagari nko muri RDC ku’isi! Ikibazo nuko ako kajagari gahitana abaturage b’inzirakarengane! RDC nitabona ubuyobozi, izacikamo ibihugu byinshi kuko uriya mutekano muke RDC nitawukemura, uzikemura kandi uko byakwikemura nuko abumva badafite umutekano bazawishakira ariko bazakora igihugu cyabo. Mbese nk’ibya Somaliland cga Puntland.