Umutwe wa M23 washyikirije ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ikigo cya gisirikare cya Rumangabo yari imaze iminsi yarafashe.
Iki gikorwa cyo gushyikiriza izi ngabo iki kigo cya gisirikare cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023 ubera kuri iki kigo.
Amafoto yagaragajwe ubwo M23 yashyikirizaga EACRF iki kigo, agaragaza abasirikare bakuru bagize itsinda ry’ingabo ziri mu butumwa muri RDC, baganira n’abayobozi mu gisirikare cya M23.
Ikigo cya Rumangabo kibaye igikorwa gikozwa na M23 mu gihe kitageze ku kwezi kuko na tariki 23 Ukuboza 2022 uyu mutwe wari wanashyikirije izi ngabo za EAC agace ka Kibumba.
Uyu mutwe wa M23 kandi ukomeje gutangaza ko witeguye gukomeza kubahiriza ibyemezo wafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
RWANDATRIBUNE.COM
Sha ubugwaneza bw’inkware bwayigonze ijosi. Vous regreterez.