Umuryango wa ONG Internationale Crisis Group, utangaza ko ikibazo cya M23 ari kimwe mu makimbirane icumi yambere akomeye ku Isi azaranga umwaka mushya wa 2023.
Ubutumwa n’Ubusesenguzi uyu muryango washize ahagaragara kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, buvuga ko Intambara ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC ,iza ku mwanya wa gatandatu mu makimbirane akomeye ku Isi azaranga umwaka wa 2023.
Uyu muryango, ukomeza uvuga ko n’ubwo M23 yongeye kubura imirwano guhera mu mwaka wa 2021, uko iminsi ihita uyu mutwe ukomeza kongera ubushobozi n’imbaraga zawo ,bishobora gutuma wagura intambara n’ ibitero ugaba kuri FARDC muri uyu mwaka mushya wa 2023 .
ibi ngo birashoboka mu gihe ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu, zitabashije kuzuza inshingano zazo.
Baragira bati:” « Mu gihe ingabo za EAC zitabashije kugera ku ntego yazo, bishobora gutuma intambara ya M23 na FARDC irushaho gukomera muri uyu mwaka wa 2023 ,kuko uyu Mutwe ukomeje kugaragaza kongera ubushobozi n’imbaraga, k’uburyo ushobora kwagura intamnbara n’ibitero ugaba kuri FARDC. ibi biratuma aya makimbirane aza ku mwamwanya wa gatandatu ku Isi mu makimbirane akomeye azaranga umwaka wa 2023”
ONG Internationale Crisis Group ,ikomeza uvuga ko amakimbirane akomeye ku Isi aza ku isonga ari intamba“““`ra ya Ukraine n’Uburusiya , hagakurikiraho amakimbirane hagati ya Armeniya na Azerbaijan aza ku mwanya wa kabiri, Ikibazo cya Iran ku mwanya wa gatatu, Intambara yo muri Yemen ku mwanya wa kane ,muri Ethiopiya kuwa gatanu mu gihe iya M23 iza ku mwanya wa gatandatu.
Wongeye ho ko ikibazo cya Taiwan n’Ubushinwa, muri Pakistan na Haiti nabyo bishobora kuza mu makimbirane akomeye azaranga umwaka wa 2023.