Umutwe wa M23 ,wongeye gukozanyaho n’Abarwanyi ba FDLR muri Teritwari a Rutshuru Gurupoma ya Tongo Segiteri ya Kazaroho cheferi ya Bwito.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023 ku isaha ya Sakumi n’imwe(5h00), Abarwanyi ba FDLR bari baturutse mu nkengero za Kazaroho ahari ibirindiro bikuru by’uyu mutwe ,bagabye igitero ku birindiro bya M23 biri muri Gurupoma ya Tongo .
FDLR, ngo yari igamije kwisubiza bimwe mu bice yagenzuraga mu gace ka Tongo , iheruka kwirukanwanamo na M23 mu minsi yashize.
Aya makuru, akomeza avuga ko kugeza ku isaha ya Sasita z’amanywa,M23 yari ya bashije gusubiza icyo gitero inyuma ,byatumye abarwanyi ba FDLR bakizwa n’amaguru bahunga berekeza kure y’ako gace.
Amakuru yatangwajwe n’ibinyamakuru byo muri DRC, avuga ko nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye n’intoya, ubu muri ako gace hatangiye kugaruka agahenga ndetse ko M23 ariyo igifite ubugenzunzi bwaho.
Gurupoma ya Tongo, ni kamwe mu duce turi muri Teritwari ya Rutsuru hari harahindutse indiri y’umutwe wa FDLR kuko hanabaga bimwe mu birindiro bikomeye byawo ,by’umwihariko mu gace ka Kazaroho.
Umutwe wa M23, uheruka kuhagaba ibitero ugamije kwirukana FDLR muri Tongo uhita uhigarurira ndetse ubasha no gusenya bimwe mu birindiro bya FDLR byahabarizwaga.
Icyakora, abarwanyi b FDLR baracyagaraga mu nkengero z’agace ka Kazaroho aho basanzwe banafite ibirindiro bikuru.
Biravugwa ko muri iyi minsi, FDLR iri gucungira hafi Umutwe wa M23 kugirango udakomeza kubasatira ukaba wabasha gusenya ibirindiro bikuru by’uyu mutwe biherereye muri Kazaroho, kuko ari naho hari Perezidanse ya FDLR iyobowe na Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri .
Ni nyuma yaho M23 ,iheruka gusenya ahari Etat Maj ya FDLR ahazwi nko mu rutare rwa Parisi, byatumye Gen Maj Ntawunguka Pacique Omega Umugaba mukuru wa FDLR n’abarwanyi bari kumwe ,bakwira imishwaro bahunga ako gace .