Abanyamulenge bari mu Minembwe Teritwari ya Fizi batangiye guhunga ingo zabo nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitangaje ko ku bufatanye n’Ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure , bagiye kugaba ibitero simusiga mu mutwe witwaje Intwaro wa Twirwaneho(Ugizwe n’Abanyamulenge).
Ingabo za Congo zivuga ko zigiye kugaba ibitero kuri uyu mutwe uvuga ko urinda umutekano w’Abamulenge nyuma y’uko uvuye mu ishyamba ukaza gukambika mu marembo ya Minembwe aho ingabo za Leta zivuga ko ari mu matware yazo.
Umuyobozi w’uyu mutwe ,Kamasa Ndakize avuga ko impamvu bazanye ibirindiro mu marembo ya Minembwe banze ko ingabo za Leta ya Congo zizana ba Mai Mai bakirara mu miryango yabo zikabica nk’uko byashimangiwe n’Ibaruwa y’a gahinda yandikwe umufasha wa Perezida Tshisekedi.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile I Minembwe , Santos Mufashi yavuze ko Abanyamulenge batangiye guhunga ingabo zabo ahitwa mu Madegu,Runundu ndetse no kwa Rugemeka.
Uku guhangana hagati ya FARDC na Twirwaneho gufahse indi ntera nyuma y’uko Ingabo z’u Burundi zigeze mu Minembwe ku masezerano y’Ibihugu byombi.
Muri iyi mirwano ishobora kurota isaha iyo ariyo yose , havugwamo n’Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi-CNDD-FDD(Imbonerakure) narwo rudakunze kuvugwaho kutajya imbizi nabo mu bwoko bw’Abatutsi nk’uko rwabigargaje mu mihanda y’i Bujumbura guhera mu 2015 ubwo haruzwagamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera , Petero Nkurunziza.
Abanyamulenge mu ihurizo rikomeye
Abanyamulenge bavuga ko batumva uburyo Ingabo z’u Burundi zije kurasa umutwe wa Twirwaneho gusa , mu gihe hari indi mitwe y’inyeshyamba irenga 40 igaragara muri Teritwari ya Fizi , Uvira na Mwenga imaze iminsi ibicya nk’uko bitangazwa na VOA.
Bavuga ko Ingabo z’u Burundi ngo mu nzira yazo ziza I Minembwe zagiye zihura n’abayobozi ba Mai Mai ndetse ngo hari n’abo bakorerana kugeza ubu kandi bakaba bazafatanya mu rugamba rwo kurwanya uyu mutwe w’Abanyamulenge.
Taliki 6, Mutarama, 2023, nibwo abagore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge banditse ibaruwa yuzuye agahinda bayigenera umugore wa Perezida Tshisekedi bise “La Voix de la Femme de Minembwe” igamije kwamagana icyo bise itsembabwoko ryibasiye Abanyamulenge.
Bashinja ingabo za DRC zigize Brigade ya 12 mu ngabo za FARDC iyoborwa na Col Alexis Rugabisha ikorera mu Minembwe kubazengereza.
Abanditse iriya baruwa bavuga ko abayigize[brigade 12]bakunze kugaba ibitero bihitana inzirakarengane, gusahura no gutwika inzu z’Abanyamulenge.
Col Rugabisha ashinjwa kugira uruhare mu itotezwa rikorerwa Abanyamulenge bo mu Minembwe rikozwe n’ingabo ayoboye n’inyeshyamba.
Inyandiko ya bariya bagore isaba umugore wa Perezida Tshisekedi gukora uko ashoboye agasaba ko inyeshyamba za Mai Mai Yakutumba, Biloze Bishambuke n’umutwe wa Red Tabara ukomoka mu Burundi zacibwa intege kuko ari zo zabazonze.