Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yongeye gushimangira ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibi bazo byo muri DRC kuko ari ibibazo by’imbere mu gihugu. Yagize ati “ iyo tubazwa ibibazo by’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri DRC babona ko ari twe twabajyanyeyo? Ibi bibazo byakabajijwe ababajyanyeyo njye simbazi ariko nibo bakwiriye kubazwa icyo kibazo”.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku banyagihugu ku byerekeranye n’umutekano ndetse anasobanura uburyo bwateguwe bwo guhangana n’ingaruka z’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo, ukagira ingaruka ku Rwanda.
Muri iri jambo kandi Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kurinda umutekano warwo, ku buryo rwiteguye no guhangana n’abacanshuro baheruka kwitabazwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo batere u Rwanda.
Inshuro nkinshi DRC yakunze kwegeka ibibazo byayo ku gihugu cy’u Rwanda, bigeza n’aho bavuga ko bagiye gutera u Rwanda bakarwomeka kuri Congo, bashinja u Rwanda kuba intandaro y’ibibazo byo muri DRC.
Bashinja kandi u Rwanda guha inkunga inyeshyamba za M23 kandi nyamara ibyo rwo rwagaragaje ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Ni mu gihe ibibazo bya DRC bimaze igihe kirekire, kuko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanye-Congo zisaga 80,000 zahageze mu myaka isaga 20 ishize, kubera ibibazo by’umutekano muke.
Mu minsi mike ishize nibwo byatangajwe ko RDC yitabaje abacanshuro bo mu Burayi, ndetse hakavugwa cyane ko ari abo mu Burusiya.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo atari ikibazo cy’u Rwanda, kandi rwakomeje kubigaragaza.Yakomeje agira ati “Iyo igihugu cyinjiyemo abancanshuro mujye mumenya ko ibintu byazambye, mbese byabaye akavuyo. Nibiba ngombwa ko duhangana n’abacanshuro, dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana nabo, abacanshuro ni abantu b’imburamumaro udashobora kwiringira.”
“Rero kumva ngo ibyo bihugu bigiye kwiringira abacanshuro, umenye ko biri mu byago. Byari mu bibazo na mbere yo kubazana, noneho nyuma yo kubazana ibibazo bihita byikuba ishuro nyinshi. Ibintu biba bibi aho kujya ku murongo.”
“Ibi ndabivugira ko, bisa n’aho nta muntu ushaka kumva, aho usanga ibimenyetso bihari bidahabwa agaciro. Ni ryari aba banye-Congo, wenda bakomoka mu Rwanda, baba ikibazo cy’u Rwanda?”
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kuvuga ngo abavuga Ikinyarwanda muri RDC basubire iwabo mu Rwanda, hakwiye kubanza kureba uwabajyanyeyo.
Yakomeje ati “Uko bagiyeyo sinkuzi. Uwabajyanyeyo, ibyo byose ni we ukwiye kubisubiza, si njye. Ntabwo washyiraho icyo kibazo. Zeru. Ntabwo bishoboka.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kurinda abaturage b’igihugu cye ndetse n’ibyabo naho abakurura ibi bazo byabo babyegeka ku Rwanda bo bagomba kwimwa amatwi.
Umuhoza Yves