Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, gifatanyije n’Umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura, barashyirwa mu majwi kuba nyirabayazana yo gutuma umuhanda Mweso-Kalamba muri Teritwari ya Msisisi utaba nyabagendwa.
Abagize Sosiye Sivile ikorera muri Gurupoma ya Bashali-Mukoto muri Sheferi ya Bashali, bakomeje gutakamba kubera ikibazo cy’umutekano mucye bavuga ko uri gutezwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai-Mai na FDLR byatumye umuhanda Mweso- Kalembe muri Teritwari ya Masisi utaba nyabagendwa.
Bakomeza bavuga FDLR na Mai-MAI APSLS nyatura, bashinze za bariyeri muri uwo muhanda, mu rwego rwo kwambura abaturage utwabo, byatumye abari basanzwe bawukoresha bazinukwa kongera kuwunyuramo.
Ibi ngo biri kuba mu gihe hafi y’uwo muhanda nko mu birometero bitatu gusa, hari ibirindiro bikomeye bya FARDC. .
Aba baturage, bakomea bavuga ko FARDC ishobora kuba ibiziranyeho n’izi nyeshyamba ngo kuko basanzwe bakorana ndetse bakaba barayimenyesheje icyo kibazo, ariko kugeza magingo aya ntacyo irabasha kubikoraho.
Bavuga ko Abasirikare ba FARDC bari muri ibyo birindiro,i batgeze batera intambwe ngo bagere aho ibyo bikorwa by’urugomo biri kubera kandi ari hafi cyane y’ibirindiro byabo.
Baragira bati:” Biratangaje cyane kubona umuhanda Mweso-Kalamba ubu utakiri nyabagendwa kubera ubusahuzi ,ubwambuzi n’Ubugizi bwa nabi biri gukorwa n’imitwe yitwaje intwari irimo FDLR na Mai Mai Nyatura.
Igitangaje ariko, n’uko hafi yahari kubera ibyo bikorwa by’urugomo kuri uwo muhanda, hari ibirindiro bikomeye bya FARDC kandi twabashije kubamenyesha icyo kibazo ,ariko ntacyo barabikoraho.
Habe no kohereza abasirikare bacye kugirango baze kugenzura ikibazo kiri gutezwa nizo nyeshyamba. Turacyeka ko FARDC ifatanyije nabo kuko n’ubundi basanzwe bakorana.”
Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bo bavuga ko izo bariyeri aribo zashyiriweho, kuko usibye kwamburwa ibyabo, barusha kwigirizwa nkana bamwe bakanicwa n’iyo mitwe ya FDLR na Mai Mai babaziza ko ari Abatusti.
UmuhandaMweso- Kalembe ufatiye runini Abacuruzi bo muri Masisi na Gom,a kuko bawukoresha kenshi mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa bikomoka k’Ubuhinzi n’amatungo biva Masisi byerekeza Goma.
Ibi bibaye mu gihe undi muhanda wiswe “Route National Numero 2” uhuza Goma-Rutshuru-Butembo, nawo ufunze kubera imirwano ihanganishije M23 na FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Ma muri Teritwari ya Rutshuru.