Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bukomeje gutera umugongo inzira y’Ibiganiro no gukemura ikibazo bufitanye n’Umutwe wa M23 binyuze mu nzira y’Amahoro.
Kuwa 4 Mutarama 2023, Abacancuro b’Abarusiya bamaze iminsi bavugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaye bambaye impuzankano ya gisirikare ndetse biteguye kurwana k’uruhande rwa FARDC mu mirwano ibahanganishije n’Umutwe wa M23.
Aba bacancuro, bari bamaze ibyumweru bibiri bageze i Goma muri Congo Kinshasa ,aho bahawe ikiraka n’Ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo bajye gufasha FARDC guhangana na M23.
Nyuma yaho aba bacancuro bagereye mu mjyi wa Goma ,hagiye gagaragara amafoto yerekana bamwe muri bo bambaye impuzankano ya gisirikare, bari kumwe n’umwe mu basirikare ba FARDC aho bari biteguye kujya k’urugamba.
Aba bacancuro, bivugwa ko baje ari 100 ngo bafashe FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Mai Mai mu rugamba rwo guhashya M23, bikaba bivugwa ko hashobora kuza n’abandi bitewe n’imiterere y’urugamba.
Kuwa 6 Mutarama 2023, igisirikare cya repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) cyakiriye intwaro zikomeye kandi zigezweho zivuye muri Turkiya, zakirwa na Lt Gen Constant Ndima Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Indege yari itwaye izi ntwaro, yaguye ku kibuga cy’Indege cya Goma, nk’ikimenyetso cy’uko zigomba gutangira kwifashishwa na FARDC muku rwanya M23 mu minsi mike iri imbere, cyane cyane ko muri aka gace ariho imirwano iri kubera.
Andi makuru ,avuga ko Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za FARDC buri gutegura umubare w’Abasirikare benshi bagomba kuva mu duce dutandukanye muri DRC, bakoherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu, izindi ngabo zisanzweyo kugirango babashe gusubiza inyuma Umutwe wa M23 umaze igihe warigaruriye ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Muri izi ngabo, harimo izo muri Regiyo ya 31 y’ igisirikare cya FARDC zikorera muri Kisangani, zamaze gutegurwa kugirango zerekeze muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru guhangana n’Umutwe wa M23.
Kuwa 5 Mutarama 2022 mujyi wa kichanga ahitwa Burungu, habaye umuhango wateguwe na FARDC ugamije gutanga izindi ntwaro ku mitwe yitwaje intwaro y’aba Mai Mai na FDLR ,mu rwego rwo kurushaho kwitegura intambara na M23.
Iyi mitwe, isanzwe ifatanya na FARDC mu kurwanya M23 ariko kugeza magingo aya ubu bufatanye nti burabasha guhagarika umuvuduko wa M23.
Ni umuhango wayobowe na Col.Bokolonga umwe mu bayobozi ba FARDC muri ako gace, aho
Imitwe nka Mai Mai ACPLS Nyatura, ACNDH/Abazungu,Mai Mai CMC Nyatura na Mai Mai FPP/AP Kabido, yahawe imbunda 300 harimo n’amasasu yazo mu gihe FDLR yo yahawe izigera kuri 600 n’amasasu yazo, mu rwego rwo kwitegura ibitero bikomeye biteganyijwe kugabwa kuri M23 muri Teritwari ya Rutshuru.
Col.Bokolonga wa FARDC wari uyobye icyo gikorwa yagize ati”:Intego ya Leta n’ingabo za FARDC ni ukwirukana M23 tukayigeza mu Rwanda,biriya by’imishikirano n’ubuhendabana.”
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’Umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC, bavuga ko Leta ya DR Congo ikomeje gutuma ikibazo cya M23 kirushaho gukomera aho kugana inzira ziboneye zigamije kugikemura mu mahoro.
iki gikorwa cya FARDC ariko, cyanenzwe n’abatari bake bavuga ko iki gisirikare kiri kwitega imitego yo guha aba barwanyi intwaro, nyamara kuzazibambura bikaba bishobora kuzaba ingorabahizi .
Bongera ko aho kugana inzira y’ibiganiro, Ubutegetesi bwa Perezida Felix Tshisekedi bukomeje imyiteguro y’intambara ndetse ko bishobora gutuma imirwano irushaho gukomera muri uyu mwaka wa 2023.
Ni mu gihe M23 , ivuga ko idatewe ubwoba n’Abacancuro b’Ababarusiya FARDC iheruka kuzana ndetse ko nta bwoba itewe n’intwaro FARDC ikomeje kwibikaho harimo iziheruka kuva muri Turikiya ziyongera ku zindi iheruka gukura mu Burusiya ,zirimo indege z’intabara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25.
M23 ivuga ko yifuza gukemura ikibazo binyuze mu nzira y’Amahoro, ariko ikongeraho ko initeguye guhangana na FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, mu gihe bakomeza kuyishotora ndetse ko idateze gusubira inyuma mu gihe Ubutegetsi bwa DRC butaremera gushyira mu bikorwa ibyo busabwa.
Ubu se noneho Uhuru aravuga iki kiri iyo myiteguro ya FARDC NA FDLR???
Niba wumvise neza P. Kagame yavuze kuli Uhuru mu marenga aho yavugaga abadashaka gukemura neza iki kibazo biteaje inyungu bafite muli Congo. Kenya ifite inyungu nyinshi muli Congo kurusha gukemura ibazo cya M23.
Ifiteyo ama bank, yoherezayo ibicururwa byinshi bibarirwa muli za miliyoni magana zama dollars , ifite imishinga yo kujyanayo mobile money ya za miliyoni. Urumvako Kenya nayo uruhare yafata.Nko kugirana imishyikirano na M23 mwibanga ngo abanyekongo batayamagana, ibi byose niba wumvise ijambo rya Nyakubahwa wabisobanukirwa. Uza rarama niwe uzakemura iki kibazo cya M23. Iyi ntambara izatinda ariko Tshisekedi naramuka yongeye kujya kubutegetsi ibintu bizahinduka kuko nibwo tuzabona uruhande rwe ashize impumu zo kongera kwitoza. Iyi mandat ya 1 yayikoresheje cyane kugira agume ku butegetsi kuko yamaze kumenya aho ahengamira ku bahezanguni barwanya Kabila bita umunyarwanda. Nyuma yimyaka 3 nibwo abanyekongo bazatangira kumutera amamuye!!