Ejo kuwa 10 Mutarama 2023, Lt Gen Christian Tshiwewe Umugaba mukuru w’ingabo za FARDC yageze mu mujyi wa Goma mu rwego rwo gutera akanyabugabo ingabo ayoboye zikomeje gusumbirizwa na M23.
Mu ijambo yagejeje ku bayobozi b’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru , Lt Gen Tshiwewe yavuze ko yaje kugenzura uko urugamba FARDC ihanganyemo na M23 ruhagaze no kumuha amakuru y’ukuri arebana n’uko ibintu bihagaze ku mirongo y’urugamba.
Yagize ati:” Naje gusura amatsinda y’ingabo zanjye hano muri Kivu y’amajyaruguru. Ngomba kugenzura ingabo nyobora kuko turi muri operasiyo za gisirikare ,kandi tugomba kuzikomeza kugeza tugeze ku nsinzi .
niyo mpamvu mugomba kumpa amakuru y’impamo arebana n’uko ibintu byifashe k’urugamba, kugirango turusheho gufata imyanzuro izadufasha kugera ku nsinzi”
Lt Gen Tshiwewe, yanasabye ingabo ayoboye, kongera imbaraga mu guhashya Umutwe wa M23 kugeza usubiye aho waturutse.
Benshi mu bakurikiranye amagambo ya Lt Gen Christian Tshiwewe, bemeje ko n’ubwo M23 imaze iminsi igaragaza ubushake bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro nyuma yo kuva muri Kibumba na Rumangabo, igisirikare cya FARDC cyo kititeguye na gato guhagarika intambara kugirango ibyo biganiro by’amahoro bishoboke.
Lt Gen Tshiwewe, yashimangiye ko FARDC ititeguye na gato guhagarika imirwano, ahubwo ko igomba kongera imbara mu rwego rwo gukomeza kugaba ibitero ku mutwe wa M23 kugeza bawutsinze.
Ni mu gihe umutwe wa M23 nawo uvuga ko mu gihe FARDC yakomeza kuwugabaho ibitero, bizatuma nawo wagura imirwano ndetse ukaba wanakwigarurira ibindi bice muri Teritwari ya Masisi mu rwego rwo kwitabara.
M23 kandi, ivuga ko ifite igisirikare gikomeye kandi cy’umwuga kidashobora gupfa gutsindwa n’ubonetse wese.
Ibi bikaba bishobora gutuma intambara irushaho gukomera, bitewe n’uko Ubutegetsi bwa DRC bwahiemo inzira y’intambara aho kwemera ibiganiro na M23 mu rwego rwo kuzanira igihugu amahoro.
Iyo n’intambara izamara igihe kirekire kuko inyeshyamba akenshi ntizitsindwa. Ibi biraganisha ku isubikwa ry’amatora. Intambara irangiye Tshisekedi agomba kujya guhangana mu matora. Ariko intambara nikomeza birumvikana ko nt’amatora azaba kandi n’anaba intambara n’u Rwanda nibyo azakoresha mu kwiyamamaza.Mbega ububwa?! Ndeyse n’abandi bazahangana na Tshisekedi, intambara n’u Rwanda nibyo bazakoresha mu kwiyamamaza.