Ingabo z’u Burundi FDNB ziri gukorera muri Kivu y’amajyepfo zaje guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zamesheje Twirwaneho ko bagomba kuva mu biriniro byabo itabikora ikagabwaho ibitero bikomeye n’ingabo z’u Burundi.
Ibi byatangajwe n’ingabo z’uburundi mu nama bagiranye n’abahagarariye abandi bo muduce twa Runundu, Ilundu,na Kivumu ho muri Minembwe, ubwo babatumaga kubayobozi b’izi nyeshyamba ngo bababwire ko bagomba kuva mu birindiro byabo bitaba ibyo bakaza kubavanamo ku ngufu z’imbunda.
Icyakora Abanyamurenge bo bakavuga ko Twirwaneho baramutse bavuye mu birindiro byabo, Aba Mai mai hamwe n’aba FARDC bazahita babatera, bityo rero bakemeza ko ntaho bashobora kujya kuko ubwoko bwabo bahita batangira kubutsemba.
Izi ngabo zu Burundi zashyizwe muri Kivu y’amajyepfo Hagati mu mwaka ushize wa 2022 muri gahunda yo gukuraho imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC nk’uko byemejwe na EAC, mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba.
Umuhoza Yves
Uzahindure imvugo zawe.Nimba utazi amakuru ntukavuge ibyo utazi.Twiraneho ntabwo arumutwe cg inyeshyamba nk’uko ubivuga munkuru zawe.Nabaturage banze gutega amajosi ngo batsembwe na reta ya Congo ifatanyije n’abambari bayo