Umutwe wa FDLR, uravugwaho kwinjiza akayabo k’Amadorari ibihumbi mirongo irindwi na kimwe (71$) buri mwaka , aturuka mu bucuruzi bw’Amakara ukorana n’Abagore b’Abasirikare ba FARDC.
Ibyegeranyo bitandukanye MONUSCO yakunze gushyikiriza Akanama k’Umuryango w’abibumbye i New York muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka wa 2014, byateguwe na JMAC (Joint Mision Analysis Cell) bitunga agatoki Abasirikare bo hejuru ba FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, gukorana ubucuruzi bw’amakara n’Umutwe wa FDLR urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byegeranyo, bivuga ko amakara mesnhi acuruzwa mu mujyi wa Goma agemurwa na FDLR,aho iyaranguza Abagore b’Abasirikare ba FARCD akaba aribo bayacuruza mu masoko atandukanye yo muri uwo mujyi.
Gen Mudacumura wahoze ari Umugaba mukuru wa FDLR/FOCA akaza kwicwa muri Nzeri 2019 hamwe na Gen Austin Nsengimana wari umwungirije, ngo nibo bateguye uwo mushinga barangije bawushikiriza bamwe mu basirikare ba FARDC b’incuti zabo , kugirango bakorane nabo ubwo bucuruzi bw’Amakara, nyuma yo kuberaka inyungu y’amafaranga atubutse bazajya babukuramo.
Kuva mu 2014, Ubucuruzi bw’Amakara hagati y’abasirikare bakuru ba FARDC batatangajwe amazina yabo, niho bwatangiye gufata indi ntera ndetse butangira no gushinga imizi , ariko aba Basirikare babushoramo abagore babo mu rwego rwo kwikingira ikibaba .
FDLR yatangiye kugemura aya makara ku Bagore b’Ababasirikare mu mjyi wa Goma , ariko amayira agomba kunyuzwamo ibyo bicuruzwa agacungirwa umutekano m’uburyo bwateguwe neza n’abo basirikare bakuru bo hejuru mu ngabo za FARDC.
Ibi byegeranyo ,bikomeza bivuga ko Kugeza ubu nta bimenyetso bigaragaza ko ubwo bucuruzi hagati ya FDLR na FARDC bwahagaze kuko bagifitanye imikoranire ya hafi, cyane cyane muri iyi minsi FDLR iri kubafasha kurwanya M23.
Gutwika amakuru kuri FDLR, ni ibintu biyorohera cyane bitewe n’uko uyu mutwe ubarizwa mu duce tugizwe n’amashyamba menshi, yiganjemo ibiti by’amoko atandukanye birimo n’ibyifashishwa mu gutwika amakara.
Si ubucuruzi bw’amakara gusa ,kuko ibi byegeranyo binagaragaza uburyo FDLR ikorana na FARDC ubundi bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ibikomoka k’uburobyi n’Ubuhinzi ndetse ko a isoko rigari riherereye mu mujyi wa Goma.
Muri kivu y’Amajyarugru , ngo FDLR ifite itsinda ry’abasirikare b’intoranywa bashinzwe gukurikirana ubwo bucuruzi ,bibumbiye mu itsinda bise” Miroir” rifite ikicaro mu gace ka Kasugho mu birometero 70 uvuye mu Burengerazuba bwa Centre ya Rubero muri Kivu y’Amajyaruguru.
Hari n’irindi ritsinda ryari ryarashinzwe na Gen Mudacumura muri Kivu y’Amajyepfo rizwi nka” Lunette” ,gusa ryaje gusenyuka nyuma yaho FDLR ifatiye icyemezo cyo gukura abarwanyi bayo muri Kivu y’Amajyefo, bakazamuka muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iri tsinda, ryibandaga cyane mu gucuruza amabuye y’agaciro rifatanyeje n’abasirikare ba FARDC aho ryari rigabanyijemo ibice bitatu.
Igice kimwe cyari kiyobowe na Col Bonheur mu gace ka Mwega, Lt Maurice muri Uvira na Ajida Kidumu muri Nyamatende mu gace ka mwega.
FDLR kandi ,yanashinjwe kenshi gusarura akayabo k’amadorari y’Amerika aturutse mu gusoresha abaturage ku ngufu, ibifashijwemo na bamwe mu Basirikare bakuru ba FARDC basanzwe bayagabana.