Abasirikare 127 mu ngabo z’u Rwanda bahawe impamyabushobozi mu bijyanye no gucuranga mu birori bikomeye.
Aba basirikare bahita binjira mu itsinda ry’abacuranzi (Military Band) risanzwe rimenyerewe mu gucuranga mu nama n’ibirori bikomeye by’akarasisi, barangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.
Barangije mu mashami anyuranye arimo Basic Music Course, Drum Major’s Course na Ceremonial Drills ndetse Duties Instructors Course.
Aya mahugurwa yateguwe n’itsinda rya DRF ryo gucuranga rizwi nka Military Band Regiment, yari amaze umwaka umwe, aho umuhango wo kubaha impamyabushobozi wabereye mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
RWANDATRIBUNE.COM