Umutwe w’inyeshyamba wa M23 nyuma yo kuva mu biganiro n’umuhuza Uhuru Kenyatta wemeje ko uzakomeza kugenda uva mubice wari warafashe nyuma ya Kibumba na Rumangabo bashyikirije ingabo za EAC, kugeza igihe Guverinoma yabo izemerera kugirana ibiganiro nabo.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wungirije w’uyu mutwe Karemera Canisius ubwo yemezaga ko ibyari k’umurongo w’ibyigwa muri iyi nama yabereye Mombasa, harimo kurebera hamwe uko inambara yahagarara mu burasirazuba bwa Congo, n’uko amahoro yagaruka muri kariya karere.
Uyu muvugizi yemeje ko icyo bo basaba ari ibiganiro na Leta ya Congo, kandi yashimiye cyane umuhuza Uhuru Kenyatta wateye intambwe akabatega amatwi, yemeza ko yizeye ko na Guverinoma ya Congo izatera iyo ntambwe, bakareba uko amahoro yagaruka muri Congo.
Uyu muvugizi abajijwe icyo biteguye gukora yasubije ko biteguye gukomeza kubahiriza imyanzuro ya Luanda, ariko anongeraho ko bo batajya batera ahubwo iyo ingabo za Leta zibarasheho aribwo nabo bitabara, kugira ngo babasubize inyuma.
Yagize ati “ turi abanyamahoro ariko kutwisukira byo ni ishyano kubabikoze” ibi biganiro bibaye mu gihe Sosiyete sivile iri gusaba ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba kurasa izi nyeshyamba bitaba ibyo bakazamagana.
Umuhoza Yves