Abarwanyi b’imitwe irimo FDLR bahunze ibice byafashwe n’umutwe wa M23, basigaye bibanira n’abasirikare ba FARDC ndetse n’aba MONUSCO, bakorana nk’abavandimwe.
Umutwe wa M23 ndetse na raporo zitandukanye zavuze kenshi ko FARDC ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Congo yagiye ibihakana ko FARDC idakorana n’iyi mitwe ariko ntihahwemye kugaragazwa ibimenyetso simusiga byagaragazaga ko FARDC na FDLR n’indi mitwe bameze nk’abamaze kunywana.
Ubu hagaragaye agace kabamo abarwanyi b’uyu mutwe babana n’abasirikare ba FARDC ndetse n’aba MONUSCO.
Ikinyamakuru Goma 24 News kifashishije ifoto y’aba bose bari mu ishyamba bishimanye nk’abavandimwe, cyagize kiti “Inyeshyamba zose zirimo n’iza FDLR zahunze ibice bigenzurwa na M23, bose bari kumwe na FARDC ndetse na MONUSCO.”
Iyi MONUSCO isanzwe ari abaje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bakunze kunengwa gukorana n’imitwe baje kurwanya ariko ikabihakana mu gihe ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko MONUSCO ari yo ifasha FDLR mu bikorwa binyuranye birimo ubuvuzi.
RWANDATRIBUNE.COM
Monesconi ingabo za UN kdi UN ni Amerika bivuze ko Amerika ikorana n’ibyihebe arinayo ibirema aho biri hose ku isi.Hari injiji zitekereza ko monusco yaje kugarura amahoro muri.congo ariko.ibyo ni ikinyoma ahubwo yaje kubungabunga no kurema imitww mishya y’inyeshyamba no kuyiha ibikenewe byose.
Niyo mpamvu za Mali CAR n’abandi bamaze gutahura uburiganya bwa USA na UN mu kurema imitwe y’itera-bwoba bakabirukana ku butaka bwabo.ngo bashyigikiye democracy da!!niba democracy Ari buriya bugome bwabo?