Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023,igipolisi cya DRC mu mujyi wa Goma cyazindutse gihanganye n’Abaturage bashakaga kwirara mu mihanda mu myigaragambyo yari igamije kwamagana ingabo za EAC, bashinja kubogamira k’uruhande rwa M23 no gukorana n’uyu mutwe.
Aba batarage batuye mu mujyi wa Goma, bari bateguye imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo, ariko baza kubuzwa kuyikora n’Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru buyobowe na Lt Gen Contant Ndima.
Aba baturage ariko , ngo ntibanyuzwe n’iki cyemezo cyibabuza kwigaragambya byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, bazindukira mu mihanda bashaka kuyikora ku ngufu, ariko polisi ihita ihagera vuba itangira kubatatanya ikoresheje ibyuka bihumanya amaso no kurasa mu kirere.
Mu gace ka Virunga, Mutinga, mu mujyi rwagati n’ahazwi nka “entrée president” ,niho aba Baturage bacakiraniye na Polisi ,bikaba bivugwa ko hari abatawe muri yombi ndetse Abanyamakuru bagera kuri batatu barakomereka bikomeye ubwo barimo bagerageza gutara amakuru.
Abanyekongo batuye mu mjyi wa Goma ,bavuga ko bari bazindukiye mu mihanda kugirango bamagane ingabo za Sudani y’epfo zigomba kujya mu Burasirazuba bwa DRC n’ubugambanyi bavuga ko bari gukorerwa n’ingabo za EAC.
Bakomeza bavuga ko izi ngabo, zivuga ko arizo zigenzura uduce M23 yavuyemo kandi nyamara uwo mutwe ariwo ukitugenzura.
Bongeraho ko badashihikiye ko FARDC ihezwa mu bugenzuzi bw’uduce M23 igomba kuvamo ,ngo kuko ari ukubuza DRC ubusugire bwayo ndetse ko ikigamijwe ari ugufasha M23 gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation.
Banenga kandi ingabo za EAC by’umwihariko iza Kenya zamaze kugera m’Uburasirazubwa bw’igihugu cyabo, kuba zitaragabye ibitero ku mutwe wa M23 ngo ziwurwanye nk’uko bari babyiteze, bityo ko zagakwiye kuzinga imizigo yazo zigasubira mu bihugu byazo niba zidashaka kurasa M23.