Impunzi z’abanyarwanda zibana n’inyeshyamba za FDLR zimaze iminsi ziherereye mu gace ka Nyanzare,zishwemo abarenga 5 mugihe bari bagiye kureba ibyo kurya mugace ka Ikobo ho muri Ruberu, ubwo bari bahamagawe ngo baze babahe ibyo kurya aho kubibaha bagatangira kubica.
Ibi byakozwe nabanye congo bo mubwoko bw’Abakobo bari bagamije kwihimura kuri Coloneli Kizito wo munyeshyamba za FDLR wari yarabazengereje mu gihe bari bari muri ako gace.
Aba banye congo ngo bahamagaye izi mpunzi kuri uyu 17 Mutarama bazibwira ko zizaza bakazihereza ibyo kurya kuko zibayeho nabi I Nyanzare hanyuma barikora baragenda bagezeyo batangira kubabwira ko bibagirwa vuba, ndetse bababwira ko bagiye kwishyura ibyo Coloneli Kizito bari barahimbye Kimbuzi yabakoreye.
Bakimara kubabwira ibyo aba Mai mai bo muri ubwo bwoko bahise babiraramo batangira kubica abarenga batanu bahita bahasiga ubuzima barimo abagore batatu n’abagabo babiri.
Muri aba bagore baburiye ubuzima iKobo harimo n’umugore w’umusirikare wo muri FDLR ndetse n’aba bagabo nibamwe bagendana n’izi nyeshyamba bya hafi.
Iki gice kigizwe n’amoko menshi atandukanye kandi buri bwoko bufite umutwe w’abasore bitwara gisirikare bawurwanirira, kuburyo hari n’igihe n’amoko ubwayo acakirana bakicana.
Bitewe n’inzika ubwoko bumwe bufitiye ubundi bashobora kugabana ho ibitero bakarwana ndetse urugamba rugakomera kuko bose baba bafite intwaro
Umuhoza Yves
Igihugu cy’akajagari gusa.
Nayo ni style y’imiyobirere. Ngo ntawe ubura Aho atorwa afite imbere he!