Abaturage bo muri DRC batangije urugamba rwo kwamagana ingabo z’Afurika y’iburasirazuba, bazishinja ko zitigeze zirasa inyeshyamba za M23 zimaze igihe zirwana n’ingabo za Leta ya Congo, nyamara bakomwe imbere n’abapolisi ariko bo bemeza ko batazareka kuzamura ijwi ryabo bamagana izi ngabo.
Umwe mubagize itsinda ry’abahagarariye abandi Fausti Nzangamnde yatangaje ko basabye uruhushya rwo gukora imyigaragabyo barabyangirwa ariko biyemeza kuyikora kugira ngo bamagane rwose izi ngabo z’amahanga banazisaba kugenda zigasubira iwabo kuko umutekano wabo uzarindwa n’abaturage bo muri Congo bonyine.
Faustin Nzangande yatangaje ko bari bangiwe gukora iyo myigaragambyo ariko baje gusanga ababangiye kuyikora ntacyo bakoze ngo babarindire umutekano, bityo ko ntampamvu yo kubabuza gukora imyigaragambyo mugihe badashoboye kubarindira umutekano.
Yagarutse kandi kukuba barashwemo amasasu n’aba Polisi avuga ko iyo baza kuba ari abagabo bakabaye barasubije inyuma ndetse bakanambura intwaro inyeshyamba za M23 ariko bikaba byarabananiye, ahera aho yemeza ko bo batazahwema kuvuga mbese imyigaragambyo itagomba kurangirana no kubarasaho ahubwo bazakomeza kugeza babirukanye.
Ni imyigaragambyo byari biteganijwe ko yagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu no ku wa Kane, nk’uko byari byatangajwe na Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’amajyaruguru
Umuhoza Yves