Amasezerano ya Luanda ni umwe mu miti yaciwe mu rwego rwo gushakira umutekano DRC, nyamara aya masezerano Leta ya Congo ntiyigeze iyaha agaciro ahubwo yagaragaje ko ifite inyota y’intambara, ubwo umuvugizi w’iki gihugu yatangaza ga ko bakwiriye guha isomo M23 ndetse agaca amarenga ko bifuza gutera u Rwanda ruyihishe inyuma.
Abategetsi bo muri iki gihugu bakunze kumvikana bavuga ko bakwiriye gutera u Rwanda ndetse bagahamya ko bagomba guha isomo M23 n’u Rwanda ruyihishe inyuma, bakayisubiza iyo yaturutse I Kigali.ibi bakunze kubivuga bemeza ko M23 ifashwa n’u Rwanda nyamara ibi u Rwanda rwarabihakanye kuva na kera.
Mu magambo ye Clistophe Lutundura Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, kuri uyu wa 18 Mutarama yatangaje ko M23 n’u Rwanda bakwiriye ibihano kandi agaragaza ko biteguye gutanga ibyo bihano. Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 wasabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bari bateraniye I Luanda ko basubira inyuma ndetse bakarekura ibice yari yafashe.
Uyu mutwe nawo watangiye gushyira mubikorwa iyi myanzuro dore ko batangaje ko n‘ubwo iyi nama batari bayitumiwe mo bazubahiriza ibyo ibasaba ariko akarere kabo kagaruke mo amahoro.
Izi nyeshyamba zahereye ku kigo cya Rumangabo na Kibumba mugutanga ibi bice bari barafashe babihereza ingabo za EAC nk’uko byari byumvikanyweho, ariko FARDC yo yakomeje kugaba ibitero byayo kuri uyu mutwe, ibintu byagaragaje ko kugarura amahoro muri aka karere mu mahoro, Leta ya Congo yo itabikozwa.
Mu itangazo Leta y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa 19 Mutarama yagaragaje ukwinangira kwa Leta ya Congo,ndetse n’ubushotoranyi bugaragara, bavuga ko iyi Leta yanze kubahiriza amasezerano ya Luanda, ndetse bakagaragaza ko bari gutegura imirwano .
Ibi byabaye nyuma y’umunsi umwe gusa abaturage bo mu mujyi wa Goma biraye mu mihanda bamagana ingabo za EAC zazanywe no kugarura amahoro muri aka karere, ibintu bigaragaza ko n’abategetsi bo muri iki gihugu benshi baba babyihishe inyuma, kuko byagaragaye koiyi myigaragambyo baba bayiri inyuma.
Umuhoza Yves