kwitwa Umunyamurenge muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kwitwa umunyamurenge cyangwa umututsi benshi bari kwemeza ko biusigaye byarabaye nk’icyaha gikomeye kurusha ibindi
Ibi byatangiye kuvugwa nyuma y’uko bamwe mubanyapolitiki bakomoka i Murenge ndetse n’abakomoka mu bwoko bwa’abatutsi bamaze igihe batotezwa banashinjwa gukorana n’u Rwanda hamwe na M23 nyamara barengana.
Iyybi byongeye gusakuzwa cyane ubwo umunyapolitiki Me Azarias Ruberwa Manywa ukomoka I Murenge yangirwaga kujya gushyingura Mwisengeneza w’umugore we, uherutse kwitaba Imana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho uyu muryango we uherereye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 19 ubwo uyu munyamategeko yari ageze ku kibuga cy’indege cya Ndjili, yerekeje muri Amerika aho umuryango we uherereye, kugira ngo yifatanye nawo gushyingura umwana umugore we abereye Nyirasenge kandi bakaba aribo bamureze.
Uyu munyapolitiki Azarias wanabaye Visi Perezida w’iki gihugu yatunguwe no kubona abashinzwe iperereza bamwangiye gusohoka mu gihugu ndetse bagahita bamusubiza iwe mu rugo.
Uyu mugabo ashinjwa kuba inyuma y’umutwe w’abanyamurenge witwa Twirwaneho, ugamije kwirindira umutekano, no kwirwanaho nk’uko izina ryabo ribivuga.
Uyu mutwe w’abanyamurenge uyobowe na Colonel Michel Ruhunda uzwi nka Makanika, akaba mu minsi yashize yaratanze impuruza nyuma yo kumva ingabo z’iburundi ziherereye muri Kivu y’amajyepfo zifatanije n’ingabo za Congo FARDC ko bagiye kubagabaho ibitero avuga ko bashaka kubatsembera ubwoko.
Abanyamulenge bo mu gace ka Minembwe baherutse kubwira ingabo z’u Burundi ziyemeje kugaba ibitero kuri Twirwaneho zifatanyije na Brigade ya 12 ya FARDC ikorera mu Minembwe ko “bose ari ba Twirwaneho.”
Ikinyamakuru Africa Intelligence kuri uyu wa 16 Mutarama 2023 cyavuze ko Visi Perezida w’Icyubahiro wa RD Congo, Me Azarias Ruberwa ari mu banyapolitiki b’Abanyamulenge batera inkunga Twirwaneho.
Ku wa 18 Mutarama 2023 mu itangazo ry’ibiro bye, yamaganye yivuye inyuma ibyo yafashe nko gusebanya kuko nta mutwe n’umwe witwara gisirikare atera inkunga.
Nyuma yasabye uburenganzira muri icyo kinyamakuru kugira ngo atange ukuri ku byamutangajweho bishobora no kumucisha umutwe.
Kwanga ko Me Azarias Ruberwa asohoka igihugu byateye inkeke benshi mu Banyamulenge, bavuga ko ashobora kugirirwa nabi cyangwa agashinjwa ibinyoma akinjizwa gereza kandi arengana.
havuzwe kandi kubasirikare bensi bakunze gushinjwa ibyaha nabo batazi, bazira ko ari abatutsi, hagakubitiraho n’abahohoterwa n’abaturage cyangwa se bagenzi babo bazira ko ari abo mubwoko bw’Abatutsi
Umuhoza Yves