Icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, cyari giherereye i Remera, kuva mu cyumweru gitaha kizaha cyarimutse.
Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023.
Iri tangazo rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko guhera ku wa 23 Mutarama 2023, icyicazo cya Polisi y’Umujyi wa Kigali cyari giherereye i Remera hafi ya Sitade Amahoro kizimuka.”
Rikomeza rigira riti “Icyicaro gishya kizaba giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero, mu nyubako yakoreragamo AVEGA iri ku muhanda KG 201 St, ujya ku bitaro bya La Croix du Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya.”
Icyo cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, ni bimwe mu biro bikomeye bya Polisi y’u Rwanda, ahagiye herekanirwa bamwe mu babaga bafatiwe mu byaha ndetse n’amakosa anyuranye.
Aha hari haherereye icyicaro gikuru cya Polisi y’Umujyi wa Kigali, hari huzuye hatwaye Miliyari 1.6.000.000 Frw, hari hatashywe ku mugaragaro muri Mata 2015, ubwo Polisi y’u Rwanda yavugaga ko hubatswe mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi zinoze.
RWANDATRIBUNE.COM
Ndatekereza ko ariya mazu atazasenywa ,byaba Atari byiza kuko arahenze kdi amaze igihe gito cyaba ar’igihimbo kinini