Imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ifatanya na FARDC kurwanya M23, ariyo FDLR,Mai mai Nyatura na CNRD bamaze gufata Masisi yose bavuga ko bategereje ko M23 yinjirayo bakayiha amasomo.
Aka gace ka Masisi ni kamwe muduce two muri Kivu y’amajyaruguru kabarizwa mo ubwoko bw’Abatutsi Benshi bakomeje gukorerwa ihohoterwa n’iyica rubozo bagiye bagirirwa n’inyeshyamba za FDLR hamwe n’izindi nyeshyamba zitandukanye.
Masisi niho hagiye hakomoka impunzi nkinshi z’Abatutsi zahungiye mu Rwanda, bavuga ko bari kwicwa n’inyeshyamba ndetse ibi bigakorwa ingabo z’igihugu cya Congo FARDC barebera.
Izi nyeshyamba zigaruriye Masisi mu buryo bw’akazi kuko bari boherejwe n’ingabo za Leta,basabwe kandi kwegeranya inyeshyamba zose ndetse bagatanga n’amazina yazo kugira ngo DRC ibashyire mubakozi bagomba kujya bahembwa buri Kwezi.
Izi nyeshyamba zimaze igihe zirwanira Leta ya Congo kuva igihe M23 kurwana n’igihugu cya Congo.benshi bakomeje kwibaza ukuntu Leta ya Congo yaba igiye kurwanya burundu inyeshyamba ziteza umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo mugihe bari kwifashisha izindi nyeshyamba.
Izinyeshyanba za FDLR nizo zashinze imitwe myinshi yitwaje intwari ibarizwa muri aka gace k’iburasirazuba, ni imitwe yinjijwemo ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi ndetse n’ababo bose, bumvishwa kandi ko bagomba kubikiza batarabatwarira igihugu.
Umuhoza Yves