Mu mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mutarama ,inyeshyamba za M23 zatangaje ko zatewe n’ingabo za Leta FARDC hamwe n’abambari babo, icyakora izi nyeshyamba zabashije kwigobotora mu maboko yabo ndetse zigarurira ibice byinshi bya Masisi yagenzurwaga n’inyeshyamba za FDLR, Nyatura Abacanshuro b’abarusiya, hamwe n’izindi nkeshyamba.
Izi nyeshyamba za M23 ubu zamaze kwigarurira uduce turimo aho ibirindiro bya FDLR byari biherereye. Utwo duce ni Kirorerwe,Nyamitabo Tebero ndetse no kunturo aho binjiriye, izi nyeshyamba bigaragara ko zirikwerekeza Kagusa muri Masisi.
M23 yakunze gusaba Leta ko bagiran ibiganiro, nyamara iyi Leta yo ntiyabyitaho.uyu mutwe kandi wagerageje gushyira mubikorwa imyanzuro ya Luanda, ngo barebe ko na Leta yatera ako gatambwe nyamara byaranze biba iby’ubusa ahubwo ingabo za Leta zikomeza ubushotoranyi.
Mugitondo cyo kuri uyu wa 24 Mutarama inyeshyamba za M23 zasohoye itangazo rivuga ko FARDC yongeye kubagabaho ibitero bivuze ko izi nyeshyamba zahise zitangira urugamba ubwo.
Umuhoza Yves