Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta ya Congo kuri uyu wa 24 Mutarama 2023, batangaje ko indege yabo y’intambara ya Sukhoi yarasiwe muri sheferi ya Goma muri Kivu y’amajyaruguru, irashwe n’ingabo z’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Mutarama.
Muri iri tangazo iki gihugu kigaragaza ko cyagabweho igitero, ndetse bakomeza guhuza iki kibazo n’ibibazo bo bisanganiwe cy’intambara ya M23 bamazemo iminsi.
Iyi ndege yavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro nkinshi, ibyo kandi kenshi byagiye biherekezwa n’amagambo y’ubushotoranyi yagaragazaga ko biteguye gutera u Rwanda, rimwe na rimwe kandi bamwe mubategetsi bo muri iki gihugu bagaragaje ko biteguye rwose gutera ikihugu cy’u Rwanda.
Ni kenshi kandi iki gihugu cyasabwe kutavogera ikirere cy’u Rwanda byongeye kandi bakoresheje indege z’intambara, nyamara iki gihugu nticyabihaye agaciro, ahubwo ibyo bikorwa by’ubushotoranyi byarakomeje.
Si mu kirere gusa kuko no mugihe abaturage bo muri iki gihugu boshywaga gukora imyigaragambyo bamagana u Rwanda bagaragazaga ko bafite inyota yo kurwana.
Umuhoza Yves