Col.Kibalo Mitongo Gaspard wari ukuriye ingabo mu bice bya Bambo,Gishishe na Mushabagwe yishwe na M23 mu mirwano yamaze umunsi wose.
Ni amakuru dukesha isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ikibirizi,muri Teritwari ya Rutschuru, muri Kivu y’amajyaruguru yemeza ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR na Mai CMC Nyatura,mu bice bya Bambo,Gishishe na Mushabagwe.
Umugore utuye iBambo twahaye izina rya Mukankusi kubw’umutekano we yabwiye Rwandatribune ko uyu musilikare yaba yishwe mu gitondo cya kare ,ubwo ingabo za Leta FARDC zamburwaga ibirindiro byazo bya Bambo n’umutwe wa M23,uyu musilikare akaba yarashwe agerageza guhunga.
Ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko imirwano yari igikomeje muri ibyo bice ,Aho bivugwako abacancuro b’abarusiya baba boherejwe gutanga ubufasha ku ngabo za Leta.
Mwizerwa Ally
Aduyi akufe.
Ariko azize ukwibona mu mafuti kwa Cyisecyedi
Sha Ingabo ziyobowe na Tshisekedi, zizahora ziraswa.Arega mbabwire. Buriya ngo history repeats itself. Nge sinjya mbona Tshesekedi ageza igihe cy’amatora akiriho! Abo basirikare bakomeza kugwa kurugamba kandi bicwa na bagenzi babo ba M23 bahoze bakorana, bagenzi babo bari i Kinshasa bashobora kuzagirira nabi Tshisekedi. Hariya hari tension ikomeye. Tshisekedi byamunaniye.
Ariko ikikinyamakuru kokivuga ibya M23 gusa kotavuga ibya Kongo? Ese M23 ntitakaza? Ndagikemanga