Abacanshuro b’indwanyi z’Abarusiya bamaze iminsi bari muri Congo Kinshasa, bongeye kugaragara ku mugaragaro bari kumwe n’abasirikare ba FARDC bari gufasha mu rugamba bahanganyemo na M23.
Aba bacanshuro bavuzwe mu mpera z’umwaka ushize, ko binjiye muri Congo Kinshasa, bazanywe na Perezida Felix Tshisekedi ngo bafashe FARDC guhashya umutwe wa M23 bamaze iminsi mu mirwano.
Guverinoma ya Congo yabanje guhakana ibyo gukoresha aba bacanshuro ariko nyuma iza kwemeza ko bahari ariko ko baje gufasha abasirikare ba FARDC mu rwego rwo kubaha imyitozo.
Gusa ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi, kuko aba barwanyi bagiye bagaragara mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23 aho baherutse kugaragara mu Kitshanga bari kuva mu birindiro byabo nyuma yuko M23 ibokejeho umuriro.
Kuri iyi nshuro noneho bagaragaye bari mu gace ka Burungu aho FARDC ifatanyije n’imitwe irimo na FDLR ndetse n’aba bacanshuro bahagararanye n’abasirikare bakuru muri FARDC.
Muri aya mashusho, umwe mu basirikare ba FARDC aba ari gusobanurira aba bacanshuro ibice byo muri utu duce kugira ngo baze kubona uko barwana.
Umutwe wa M23 uherutse kwamagana ibyo gukoresha aba bacanshuro, uvuga ko bihabanye n’amasezerano mpuzahanga y’Umuryango w’Abubumbye ndetse n’ay’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe.
RWANDATRIBUNE.COM